Mu Karere ka Rusizi hari ahavugwa iziswe comptoirs pharmaceutiques zigicuruza imiti mu buryo busa na magendu, mu gihe bamwe mu bayobozi b’Ibigo nderabuzima bavuga ko bibangamiye ubuzima bw’abaturage. Hagendewe ku mabwiriza ya minisiteri y’ubuzima, farumasi zigenga zo ku rwego ruciriritse zizwi nka ‘Comptoirs pharmaceutiques’ zarafunzwe izindi zihinduka Postes de sante nko mu bice by’icyaro.
Nko mu gice cy’ahitwa Mibirizi, icyaro kitabamo pharmacies, comptoirs pharmaceutiques nizo abaturage benshi bita pharmacies kandi bamwe bakazifata nk’amavuriro bitewe n’uko bahaguriraga imiti kabone n’iyo baba badafite urupapuro rw’abaganga. Ibi byakundaga gukorwa n’abadafite ubwisungane mu kwivuza Mutuelles de Santé, ariko hari n’abahaguraga imiti kubera ko ngo babaga bayibuze kubigo nderabuzima. Gusa n’ubu hari abakigana izi comptoirs pharmaceutiques mu buryo busa n’ubu kandi zarahinduriwe inshingano .
Ku ruhande rw’abahinduye comptoirs pharmaceutiques zabo zikaba postes de sante bavuga ko mbere bakabyaga gukora ubucuruzi kuruta umwuga w’ubuvuzi, ariko kandi ngo ubu naho ntibarabasha gutanga serivise inoze kuburyo bunguka kandi ababagana bakitabwaho kuburyo bworoshye kubera ko bataremererwa gukorana na mituelle de sante.
Gusa uko biri kose nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga, ngo gukuraho comptoirs pharmaceutiques byagize umumaro munini, kubera ko imikorere yazo yari ibangamiye ubuzima bw’abaturage ukurikije uko bamwe mubayobozi b’ibigo nderabuzima babivuga.
N’ubwo hirya no hino mu mu mijyi yo mu Rwanda pharmacies zimaze kuba nyinshi cyane, mu bice by’icyaro nka Mibirizi ya Rusizi ntiwahabona pharmacie ku buryo abatabonye imiti mu bitaro no mubigo nderabuzima baba bagomba kujya mu mujyi wa Rusizi uri mu birometero bikabakaba 30. Ni mu gihe kandi comptoirs pharmaceutiques zahabaga zitagikora, uburyo bwo kuzisimbuza nabwo bukaba butaranozwa neza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com




