Umuhanzi Davido yibasiriwe na polisi yo muri USA imukekaho ubutekamutwe

Sangiza iyi nkuru

Ku wa mbere tariki ya 21 Werurwe 2016, nibwo polisi yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yibasiriye umuhanzi Davido ukomoka muri Nigeria ishaka kumuta muri yombi imukekaho ubutekamutwe.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru AfricaFactzone, ngo uyu muhanzi yasuwe na polisi aho yari acumbitse muri Atlanta(Georgia), ije kumubaza inkomoko y’ubutunzi afite, abasubiza ababwira ko ari icyamamare guturuka muri Nigeria ndetse ko ubutunzi abuvana mu bihangano.
davido-2
Nyuma yo gushidikanya kuri uyu muhanzi, polisi muri Amerika ngo yohereje ubutumwa muri Nigeriya aho afite inkomoko, babaza niba atari umutekamutwe cyangwa akaba acyekwaho ibindi byaha by’ubutekamutwe, gusa uyu muhanzi we avuga ko yakijijwe n’abafana be bakurikirana ibihangano bye kuri youtube barenga miliyoni 100, nk’ikimenyetso kigaragaza ko ari icyamamare.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagira ati:” Ahhhhhhhhhuuui bakunzi banjye kuri youtube munkijije bikomeye Polisi yo muri Amerika nk’uko musanzwe mubingenza mumvana mu menyo ya rubamba ”.
Nyuma yo kuva mu menyo ya Rubamba uyu muhanzi yagize icyo atangariza itangazamakuru ryo muri Nigeriya aho agira ati:” Nta kintu na kimwe nahindutseho, na n’ubu ndacyakora neza ndetse ntegereje akayabo nzahabwa na kompanyi “Sony” .
Davido
N’ubwo abakunzi be bamaze gucibwa ururondogoro n’umutungo we afite, we avuga ko ataribarira mu baherwe (Millionaire) n’ubwo bivugwa ko se aza mu baherwe ba mbere bakomeye muri Nigeria.
Davido nk’umuhanzi uzwi ku ndirimbo nka Aye, my number one yakoranye na Diamond wo muri Tanzania, Tchelete yakoranye n’itsinda Mafikizolo ryo muri Afurika y’Epfo,…Amazina ye nyakuri ni David Adedeji Adeleke, yavutse kuwa 21 Ukwakira 1992, afite inkomoko muri Nigeria ariko yavukiye muri Amerika muri Atlanta (Georgia).
Song: Aye by Davido
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=uZ-_HIoEBE8]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Murego Anatty/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *