Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Ukuboza, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD yongeye gutunga urutoki u Rwanda arushinja kuba rufite gahunda yo gutera u Burundi, ndetse agira icyo avuga ku gitekerezo cy’abanyapolitiki bamwe batanze inama z’uko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi byashakirwa umuti binyuze mu biganiro hagati y’amashyaka ari ku butegetsi, FPR na CNDD-FDD, avuga ko iki kitaba igisubizo.
Ni mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu aho yatangazaga ibyagezweho muri uyu mwaka wa 2018 nk’uko tubikesha Radio na Televiziyo by’u Burundi (RTNB).
Muri iki kiganiro Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye, yageze aho agira icyo avuga ku mibanire y’u Burundi n’u Rwanda muri iki gihe, aho yongeye gushimangira ko itameze neza na gato. Yavuze ko ibiganiro hagati y’ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi nk’uko byatanzwemo igitekerezo na bamwe mu banyapolitiki atari igisubizo, ahubwo ibyiza ari uko u Rwanda rwafata icyemezo cyo guhagarika gushotora u Burundi.
Mu gihe abayobozi b’u Rwanda bakomeje guhakana uruhare urwo ari rwo rwose mu bibazo byavutse mu Burundi guhera mu 2015, Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye yagize ati: “ U Rwanda ntirwashyigikiye gusa kudeta (coup d’etat) yo mu 2015, ahubwo rwanatoje, ruha intwaro runemerera utwo dutsiko twitwaje intwaro gutera u Burundi. Murabyibuka .”
Yakomeje agira ati: “ Kugeza n’ubu u Rwanda ruracyafite ibitekerezo byo gutera u Burundi. Bishatse kuvuga ko u Rwanda ari umwanzi wa nyawe ntacyo guhisha kuko rwinjiye mu gikorwa .”
Yongeye kugaruka ku byagiye bivugwa ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize ko u Rwanda rurimo gutoreza ingabo zarwo gutera u Burundi ubwo hasozwaga imyitozo yiswe Hard Punch Exercise III mu kigo cya gisirikare cya Gabiro.
Aha yahumurije Abarundi ababwira ko imyitozo ya gisirikare mu bihugu byose ari ibisanzwe ikorwa. Ati: “ Buri gihugu kigomba kuba kiteguye kurinda igihugu. Niba mubonye igisirikare cy’u Rwanda gitoza abasirikare bacyo ni ibisanzwe kuko natwe dutoza abacu .”
Umunyamabanga wa CNDD-FDD yakomoje ku birego u Rwanda rwakunze gushinja u Burundi ruvuga ko hari abagizi ba nabi bihishe ku butaka bwabwo ndetse bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, asobanura ko ibyo atari byo.
Ati: “ Nta munyabyaha w’Umunyarwanda wabaye mu Burundi utaratawe muri yombi ngo asubizwe Abanyarwanda ”.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rudashobora gushinja u Burundi ibi bintu, ati: “ Ariko kuko twabaye abanzi ni ibisanzwe kudushinja ibinyoma kugirango rusobanure ibibi byarwo. Ariko tuzi ko u Rwanda rutegurira ikibi u Burund i.”
Yongeyeho ko bo batazi uko ibi babihagarika, ariko ko u Rwanda rufashe icyemezo cyo guhagarika ubushotoranyi ku Burundi amakimbirane yarangira. Yakomeje avuga ko u Rwanda rushobora gukora ibi rufata icyemezo cyo gutanga abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bahungiye mu Rwanda. Naho ibitari ibi, ngo u Rwanda nirutera u Burundi buzirwanaho kandi n’Abarundi biteguye kurinda igihugu cyabo.
Imibanire mibi hagati y’u Rwanda n’u Burundi yatangiye kugaragara mu 2015 nyuma yo kugerageza guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza wari umaze gutangaza ko aziyamamariza indi manda itaravuzweho rumwe bigakurikirwa n’imvururu zatumye Abarundi hafi 100,000 barimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahungira mu Rwanda.
U Burundi bwahise butangira gushinja u Rwanda gushyigikira ibyaberaga mu Burundi ahanini bitewe n’uko rwahaye ubuhungiro benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi hirengagije n’abaturage basanzwe benshi nabo bahunze ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi byagiye bishinjwa inzego z’umutekano z’u Burundi muri raporo zitandukanye.
U Rwanda rwo rwakomeje gusobanura ko nta ruhare rufite mu bibera mu Burundi kandi ko ibibazo by’u Burundi bireba Abarundi, ahubwo rushinja u Burundi gucumbikira no kurebera urujya n’uruza rw’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu minsi ishize mu majyepfo y’u Rwanda hakaba haragiye humvikana ibitero by’abantu bitwaje ibirwanisho, bateraga bagasubira inyuma berekeza mu gihugu cy’u Burundi. Igitero giheruka bivugwa ko cyagabwe n’abantu baturutse I Burundi banyuze mu Ishyamba rya Nyungwe cyatwitse imodoka zitwara abagenzi 3 gihitana abantu bane abandi batandatu barakomereka.


