Abana bafungiye muri gereza ya Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba, basuwe n’inzego zitandukanye z’igihugu mu rwego rwo gusangira nabo Umunsi Mukuru wa Noheli, banasobanurirwa ko kuba bafunze bitavuze ko igihugu cyabakuyeho amaso.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukuboza 2018, aba bana bakaba bashima ubuyobozi bw’u Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame, uha abana bose uburenganzira bwabo, n’abakoze ibyaha ntibirengagizwe.
Kimwe mu bibazo umwana uhagarariye abandi bana bagororerwa muri Gereza y’Abana ya Nyagatare yagaragaje, ni uko bari kure y’imiryango yabo bigatuma ababyeyi babo batabasura ngo babagezeho ibikoresho by’ibanze.
Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare butangaza ko aba bana bitwara neza, Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) DCGP Jeanne Chantal Ujeneza , wari muri uwo muhango, yagaragaje ko abana bahagororerwa bahabwa ubumenyi kandi bagakora ibizamini nk’abandi. Ati “Ibi byerekana ko igihugu kitabatereranye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana, Dr Claudine Uwera Kanyamanza, avuga ko ubusanzwe Noheli yizihirizwa mu muryango, bityo ko kwifatanya nabo ari ukubereka ko bafite umuryango ari wo gihugu kibakunda.
Yagize ati “Icyo mbasaba ni ugutega amatwi, mugafata umwanzuro n’icyerecyezo bikwiye. Kuba mwarahuye n’ibyatumye muza hano, ntibivuga ko ubuzima bwarangiye.Turabifuzamo abantu bahindutse niyo mpamvu twaje hano”.

Abagororwa b’abana kuri gereza y’abana ya Nyagatare bahawe Noheri ni 428, naho ababana na ba nyina bafunzwe bayihawe ni 374. Bakaba barahawe amafunguro arimo inyama, banywa amata ndetse banahabwa imyambaro.





