Abanyarwanda 19% bugarijwe n’inzara ya hato na hato, mu gihe abana 38% bari munsi y’imyaka 5 bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi nk’uko byatangajwe na minisitiri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Géraldine Mukeshimana.
Ubushakashtsi bwakozwe mu mwaka ushize kandi bugaragaza ko 2% by’abana bafite umunanuko ukabije ugaragaza ko batagaburiwe uko bikwiye bakiri bato nk’uko minisitiri Mukeshimana akomeza avuga.
Ibi minisitiri akaba yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki 24 Werurwe 2016, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro inama yiswe Compact 25 yateguwe na International Food Policy and research Institute (IFPRI), ikigo cyo muri Washington DC, ku bufatanye na guverinoma y’u Rwanda ku kurandura ubukene n’imirire mibi mu mwaka wa 2025 nk’uko bisabwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Ibihugu bine bigomba gukorerwamo ubushakashatsi byaratoranyijwe ngo harebwe ko bizagera kuri iyo ntego kubera ubuyobozi bwiza bufite na politiki itajegajega ari byo: U Rwanda, Ethiopia, Bangladesh na Malawi.
Dr Mukeshimana yijeje ko u Rwanda ruzaba rufite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi 18% gusa mu 2018 bavuye kuri 38% nk’uko rubiteganya muri gahunda yarwo y’imbaturabukungu (EDPRS).
Mu myaka 7 izakurikiraho ngo 2025 igere, minisitiri Mukeshimana yizeye ko u Rwanda ruzaba rwaciye inzara n’imirire mibi burundu.
Dr Mukeshimana yagize ati: “Icya ngombwa ni ukwigisha abagore gutegura ifunguro rifite ibikenewe, gukurikiza amabwiriza y’isuku no kugira amazi meza. Ubu Abanyarwanda 70% bakaba bafite amazi meza. Gahunda ni ndende mu by’ukuri, ariko ni ngombwa kuyihutisha”.

Yasabye ko habaho ubufatanye hagati y’abarebwa n’iki kibazo ndetse hakabaho no gukurikirana uko gahunda zishyirwa mu bikorwa.
Naho Shenggen Fan, Umuyobozi Mukuru wa IFPRI, yavuze ko iyi nama yatumye abayitabiriye basangira ubunararibonye n’ubumenyi bwabo, ariko bagaragaza imbogamizi zihari.

Yakomeje avuga ko bifuza gufasha za guverinoma n’abafatanyabikorwa bazo bishobotse, kugirango intego zihawe zigerweho. Yashimiye kandi ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeye n’imiyoborere ya perezida Kagame, Minisitiri w’Intebe ndetse na minisitiri ufite urubyiruko mu nshingano ze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



