Major Bernard Ntuyahaga, wo muri Ex-FAR, wakatiwe imyaka 20 y’igifungo n’urukiko rwo mu Bubiligi kubera uruhare rwe mu iyicwa ry’abaparacommando 10 b’Ababiligi muri Mata 1994, ngo yaba yarirukanwe ku butaka bw’iki gihugu nyuma yo kugerageza uburyo bwose bwo guhabwa ubuhungiro no mu bindi bihugu bikananirana.
Major Ntuyahaga yagejejwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kuwa 21 Ukuboza yambaye bisanzwe ndetse ategereza n’imizigo ye nk’abandi bagenzi basanzwe. Nyamara ariko, Ntuyahaga yari yirukanwe ku butaka bw’u Bubiligi yoherezwa mu Rwanda nyuma yo kugerageza uburyo bwose bwo kubona ubuhungiro mu kindi gihugu ariko ntibimuhire.

Uyu watawe muri yombi mu 2004, yaje gukatirwa imyaka 20 y’igifungo mu 2007, kubera uruhare yagize mu iyicwa ry’abaparacommando 10 b’Ababiligi bari barinze uwari Minisitiri w’Intebe, Agatha Uwilingiyimana, nawe wishwe n’abasirikare ba leta y’icyo gihe kuri uwo munsi wo ku itariki 07 Mata 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi igitangira.
Iyicwa ry’aba basirikare b’u Bubiligi bari mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye, MINUAR, ryateye ubwoba Ababiligi babona ko ibyari bitangiye kubera mu Rwanda nta mikino irimo maze kuwa 11 Mata 1994, abandi basirikare b’Ababiligi bari bakambitse mu ishuri rya ETO Kicukiro barahava basubira iwabo basiga impunzi zisaga 2,000 zari zabahungiyeho biziviramo kwicwa.
Kwirukanwa kwa Ntuyahaga mu Bubiligi rero ngo gusa nk’ukwashyize iherezo ku rugamba yari amazemo iminsi hagati y’abamwunganira n’ubutabera bw’u Bubiligi batifuza ko yoherezwa mu Rwanda nyuma yo gusoza igihano yahawe nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ivuga.
Nyuma yo gusoza igihano cye, Bernard Ntuyahaga yafunguwe mu mpera za Gicurasi 2018 yoherezwa mu kigo kirinzwe kiri I Buruseli ariko nta burenganzira bwemewe afite bwo kuba mu Bubiligi nyuma y’aho yari yatanze ubusabe bw’ubwubuhungiro ku biro bikuru bishinzwe ibibazo by’impunzi n’abadafite ubwenegihugu bwemewe (CGRA).
Ubu busabe bwe ngo bwatewe utwatsi mu ntangiro z’Ukwakira, maze hashize ibyumweru bicye Ntuyahaga ajuririra akanama kazwi mu gifaransa nka Conseil du contentieux des étrangers.
Aka kakaba ari nk’urukiko rwigenga rw’u Bubiligi rufite ububasha bwo kuregerwa ibirego byamagana ibyemezo bya CGRA cyangwa ibiro bishinzwe abanyamahanga (Office des étrangers). Kareba niba amategeko akurikizwa mu kugera ku butaka bw’u Bubiligi, kuhamara igihe, kuhatura n’ibijyanye n’iyirukanwa ry’abanyamahanga.
Umuvugizi w’Ibiro bishinzwe Abanyamahanga, Dominique Ernould, yavuze ko kohereza iwabo Ntuyahaga bifite ishingiro kuko yari yaragerageje inzira zose zo gusaba ubuhungiro bikanga. Uyu yashimangiye ko nyuma yo kwangirwa ubuhungiro umwunganizi we yanagejeje ikirego mu Rukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (CEDH) rwari rwabanje gusaba ko atakoherezwa hategerejwe kumenya uko azakirwa naramuka atashye.
U Rwanda rwaje kwizeza ko Ntuyahaga atazaburanishwa kabiri ku cyaha yahaniwe nk’aho umwe mu bayobozi yagize ati: “ Twakoranye n’abayobozi b’u Bubiligi, twasobanuriye inzira yo gusubizwa mu muryango nyarwanda. ”
Iki cyizere cyatangiwe mu ibaruwa yo kuwa 05 Ukuboza Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yashyikirije Ibiro bishinzwe Abanyamahanga, aho abayobozi b’u Rwanda bemeje ko Bernard Ntuyahaga atari we muntu wahamijwe ibyaha wagaruwe mu Rwanda agasubira mu buzima busanzwe kandi ko u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano menshi mpuzamahanga yizeza umutekano we. Nyuma y’ubu butumwa, nibwo CEDH yafashe icyemezo cyo kwemera ko uyu wahoze mu ngabo z’u Rwanda (Ex-FAR) acyurwa iwabo mu Rwanda.

Ku Cyumweru, itariki 23 Ukuboza nibwo Bernard Ntuyahaga yoherejwe mu kigo cya Mutobo abahoze ari abasirikare banyuramo mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe. Aha hakaba yarahasanze abandi benshi bahoze ari abarwanyi ba FDLR baturutse muri Congo mu mpera z’Ugushyingo nk’uko Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusubiza mu Buzima busanzwe Abahoze ku rugererero, Madamu Seraphine Mukantabana abyemeza.
Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Mukantabana yavuze ko Major Ntuyahaga azamara amezi atatu muri iki kigo mbere yo koherezwa mu Muryango Nyarwanda.
Umukobwa wa Major Bernard Ntuyahaga witwa Bernadette Ntuyahaga, yari yamaganye bikomeye iyoherezwa rya se mu Rwanda mu ibaruwa yoherereje Umunyamabanga wa Leta ushinzwe abimukira, Maggie De Block, kuwa 20 Ukuboza. Bernadette Ntuyahaga kuri ubu we aba muri Danemark, aho bivugwa ko naho se yagerageje kuhasaba ubuhungiro akabwimwa.


