Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi atangaza ko imisoro ya rubanda igeze aharindimuka mu itangwa ry’amasoko ya Leta aho abapiganwa bumva ko badashobora gutsindira isoko kuko ngo batatanze bitugukwaha.
Murekezi yatangaje ibi kuri uyu wa Kane kuwa 27 Ukuboza 2018 ubwo yageza ku Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki Yemewe mu Rwanda (NEPO) uko ruswa ihagaze mu gihugu ndetse n’uruhare rwabo mu kuyirwanya.
Ati “ Abapiganira amasoko ya Leta ntibakwiriye gutanga ruswa. Iyo ipiganwa rijemo ruswa, kompanyi [Ibigo byaje gupiganira iryo soko] yiyumvisha ko nidatanga ruswa iri bukurwe mu bapigana. Imbaraga nyinshi zikwiriye gushyirwa mu guca ruswa mu itangwa ry’amasoko ya Leta. Impamvu ni uko amafaranga y’abasora agezwe igati [at stake].”

Uyu muyobozi yavuze ko hahinduwe umuvuno mu guhangana n’iyi mungu y’ubukungu kuko ngo umuntu uzajya atanga ruswa kugira ngo ahabwe serivisi runaka nyuma akabwira inzego bireba mbere y’uko iperereza ritangira atazajya afatwa nk’uwatanze ruswa.
Ati “ Gukuraho icyaha cya ruswa ku bantu bazajya babwira inzego bireba mbere y’uko iperereza ritangira bizadufasha kubona amakuru menshi n’ibimenyetso ku bantu barya ruswa,by’umwihariko mu masoko ya Leta.”
Ibi bitandukanye n’ibyari bimenyerewe n’abaturage aho utanga n’uwakira ruswa bose bahanwa. Ibi ngo byagabanyaga umubare w’abavugaga ko babasabwe gutanga ruswa.
Ku rundi ruhande, aba banyepolitiki banenze raporo y’umuvunyi mukuru kuba itagaragaza abayobozi bo hejuru n’abakomeye mu bucuruzi bavugwaho ruswa n’ibindi byaha bijyanye nayo.
Bamwe muri bo bavuze ko bagomba kureba cyane aho ruswa yabaye karande banazamura ingingo yo kuba byaragaragaye ko raporo y’umuvunyi mukuru n’izindi zivuga kuri ruswa zitajya zishyira ku karubanda ibifi binini.
Murekezi yavuze ko mu minsi iri imbere urwego ategeka ruzatangira kwakira urutonde rw’abakekwaho ibyaha bya ruswa ruzajya ruhabwa n’Urukiko rw’Ikirenga ku buryo ruzabasha gukusanya amakuru kuri ruswa nyinshi cyangwa nkeya kugera ku iri hejuru ya Frws miliyoni 150.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Raporo y’umwaka wa 2018 kuri ruswa yakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda igaragaza ko ruswa yatanzwe ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyaridi ndwi muri uwo mwaka. Iyi raporo kandi igaragaza ko inzego zamunzwe na ruswa zirimo inzego z’ibanze, urwego rw’abikorera,mu masoko ya Leta no mu bucamanza.
Ku ngingo yo kurya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta, ibifi binini (abategetsi bakomeye) batunzwe agatoki kenshi ko barya ruswa y’umurengera,bigasigara bidegembya ahubwo hagafatwa abariye amafaranga make (udufi duto).


