RDF igiye gutangiza ikigo gishya kizajya kivura cancer mu ikoranabuhanga rigezweho

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), kibinyujije mu Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (RMH) kirateganya gutangiza ikigo gishya kivura cancer muri Mutarama 2019 kizajya gitangirwamo ubuvuzi budasanzwe ku barwayi magana barwaye iyi ndwara itwara ubuzima bw’abatari bacye hirya no hino ku Isi.

Lt.Col. Pacifique Mugenzi, Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, avuga ko kizajya kifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu gutanga serivisi ziri ku rwego mpuzamahanga z’ubuvuzi bwa cancer.

Yagize ati: “ Kugeza ubu twarangizanyije no kubaka no gupanga ibintu mu nyubako. Nta gushidikanya mu ntangiriro za Mutarama 2019 tuzaba dukora, uyu munsi nakiriye umurwayi nshobora kumuvura .”

SCS 3254uuuuuuuuuu

Col Mugenzi yongeyeho ko iki kigo kizajya giha abarwayi n’abarwaza andi mahitamo mu gihe hategurwa kubitaho kandi ngo iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 80 ku munsi.

Ati: “I ki kigo cyitezweho kugabanya kwiringira ibigo mpuzamahanga kandi twizeye dukomeje ko Abanyarwanda bashobora kugera ku buvuzi bwo hejuru bwa cancer ari nako begereye iwabo bishoboka .”

SCS 3266yyyyyyyyyyy

Ku Banyarwanda, iki kigo ngo kizakuraho gukenera kujya mu mahanga gushaka serivisi z’ubuvuzi bwa cancer zizaba ziboneka mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Col Mugenzi avuga ko iki kigo cya radiotherapy gifite icyuma kigezweho kizwi nka Varian TrueBeam linear accelerator gifite ubushobozi bwo gufata amafoto no kuvura umurwayi mu buryo bwihuse kandi nta kwibeshya.

SCS 3273tttttttttttttt
Icyuma kigezweho cyitwa Varian TrueBeam linear accelerator kizajya kifashishwa

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa minisiteri y’ingabo, izi serivisi ngo zizajya zihabwa Abanyarwanda bafite ubwishingizi bwo mu gihugu burimo n’Ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé. Lt.Col. Mugenzi akavuga ko iki kigo ari amahirwe kandi kizaba n’ikigo cy’akarere kizaha serivisi abarwayi bazajya bava mu karere.

Yibukije ko mu Rwanda hari hasanzwe uburyo butatu buzwi cyane bwo kuvura cancer burimo; chemotherapy, surgery (kubaga) na radiotherapy ariko itabonekaga mu Rwanda. Iki kigo cya radiotherapy kikaba kije kunganira ikigo kivura cancer hifashishijwe chemotherapy cya Butaro.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *