Ntampaka Théoneste w’imyaka 30 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Murwa, Akagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibiti bitatu by’urumogi yari yarahinze mu murima asanzwe ahingamo ibishyimbo munsi y’urugo rwe.
Ntampaka avuga ko icyamuteye kuruhinga ari uko yumvise ko rugira amafaranga menshi, akanavuga ko yari arambiwe guhora atanga amafaranga yo kurugura ahitamo kurwihingira.
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’akagari ka Ninzi, Uwimana Phocas, yavuze ko uyu Ntampaka yarufatanywe ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’izigitondo zo kuri uyu wa Gatanu, akaba yari asanzwe akekwaho kurunywa, amakuru ngo akaba yaturutse ku wo bikekwa ko barusangiraga bashobora kuba hari andi makimbirane bagiranye,agahita atungira agatoki ubuyobozi n’abandi baturage aho ruteye.
Avuga ko ubwo uyu Ntampaka yatabwaga muri yombi atigeze aruhanya kuko yahise yemera ko aruhinga ajya no kurwerekana,yemera ko anarunywa akanarutanga ho amafaranga menshi cyane, ngo akaba yari arambiwe guhora arugura ahita mo kurwihingira,aho yateganyaga no kuzajya arugurisha rwihishwa abandi azi ko barunywa, cyane cyane ko hari n’amakuru avuga ko muri aka karere bamwe mu borozi barugaburira amatungo,cyane cyane inka n’ingurube ngo zirusheho kurya cyane zinongere umubyibuho,hakaba ngo n’abavuga ko hari indwara nyinshi ruvura amatungo yaruhawe kandi ko n’ inka yaruhawe igira umukamo mwinshi kuruta itaruhawe.
Uyu muyobozi anavuga ko bahise barwereka abandi baturage kugira ngo n’ahandi bazarubona bazihutire gutanga amakuru.
Yagize ati “Twahise dukora inama n’abaturage turarubereka kuko hari benshi bavugaga ko bataruzi, tubasaba kujya batangira amakuru ku gihe ku bo bakeka ho guhinga,kunywa no gucuruza iki kiyobyabwenge, tubasobanurira ububi bw’ibiyobyabwenge n’urumogi burimo ku buzima bwabo n’ubw’imiryango yabo,hafatwa n’ingamba zo gukomeza kwigisha urubyiruko ububwi bwabyo kugira ngo hatagira abagenda babishukishwa bikaba byabatera ingaruka mbi zirimo n’uku gutabwa muri yombi kubera n’ibindi byaha bituruka ku kwishora mu biyobyabwenge nk’ibi.’’
Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Murwa baganiriye na Bwiza.com bavuze ko mu nteko z’abaturage mu mirenge yose bakwiriye kujya berekwa urumogi nk’uru bakarumenya,cyane cyane ko hari n’abataruzi bashobora kurwitiranya n’ibindi bimera aho barusanga, bakanasaba ko uwo batungiye agatoki inzego zibishinzwe kandi bigaragara atajya ajenjekerwa ngo ahite arekurwa,ahubwo ko yajya ahanwa mu buryo buha isomo n’abandi.
Ikibazo cy’ibiyobyabwenge bikurura umutekano muke mu miryango cyagarutswe ho mu nama y’umutekano yaguye y’aka karere yateranye kuri uyu wa gatanu,umuyobozi wako Kamari Aimé Fabien akaba yabwiye Bwiza.com ko hashobora kuba hari n’abandi baruhinga,barucuruza cyangwa barunywa, asaba abaturage gukomeza kubitanga ho amakuru, urumogi n’ibindi biyobyabwenge bigahagurukirwa bitaragira benshi byangiriza ubuzima.


