Umuraperi Dogo Janja atangaza ko ntacyo azi ku muryango w’uwo bigeze gushyingiranwa akaba n’umugore wa Ndikumana Katwuti, Irene Uwoya uzwi nka Oprah.
Dogo Janja uzwi nka Janjaro mu mezi make ashize yatandukanye na Oprah Uwoya.
Mu kiganiro n’ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya, uyu mugabo yavuze ko nta makuru na make afite ku bijyanye n’umuryango w’uwahoze ari umugore we.
Yagize ati “ Mu muryango wanjye bitagenda neza. Bari Arusha kandi murabizi niho maze igihe kirekire mba. Ku muryango wa Irene, ntimugire icyo mubimbazaho.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Oprah uzwi cyane muri filimi zo muri Tanzaniya yashakanye na Dogo Janja nyuma yo gutandukana n’Umunyarwanda Ndikumana Katawuti.
Urugo rw’aba bombi ntirwarambye kuko bashyingiranwe mu ntangiro z’umwaka wa 2018 bakanatandukana muri uwo mwaka.


