Amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kuri 30/12/ 2018, abantu bose bategerezanye amatsiko y’ibizavamo byerekana uwegukanye intsinzi yo kuyobora iki gihugu kinini kandi gikungahaye mu mutungo kamere, abaturage baho banakennye cyane.
Nkuko byagaragajwe n’abantu banyuranye bavuga kuri aya matora mu mbuga nkoranyambaga, aya matora yaranzwe n’ibibazo tekinike ahenshi, gupfa kw’imashini zitora, ibura ry’umuriro, kwibura kumalisiti y’itora, gutinda gufungura ibiro by’itora kubera imvura yazindutse igwa cyane cyane mu murwa mukuru Kinshasa, guhatira abatora gutora umukandida washyizweho na Kabila bikozwe n’inzego zinshinzwe umutekano n’abakozi ba komisiyo y’amatora, no gukuraho internete, n’ubwicanyi bwagaragaye hamwe na hamwe, aho abatora bahanganye n’igipolisi cyangwa igisirikare.
Kuri ubu ntawapfa kumenya ibirimo bikorwa nyuma y’amatora nko kumenya ibyayavuyemo by’agateganyo kuko mu gihugu cyose internete yahagaritswe n’ubutegetsi buriho.
Ibi byo kuyihagarika biriyongera ku birego bikomeye ubutegetsi buriho bivuga ko hagamijwe kwiba amajwi n’uburiganya kugira ngo hahabwe amahirwe umukandida ushyigikiwe na Perezeda Kabila. Abaturage mu bice bitandukanye bari bigize indorerezi kugira ngo bimenyere amajwi uko yabonetse muri buri biro by’itora, none bimwe uburyo bwo guhererekanya amakuru kugeza kubuyobozi bukuru by’abakandida.
Ibi birabatera impungenge ko hazibwa amajwi nubwo bimeze bityo ariko ntibibuza ko amakuru acicikana ariko avuguruzanya bigaragara ko ashobora kuba impuha, gusa icyo ayo makuru ahuriraho nuko opozisiyo ishobora kuba yarigaranzuye umukandida wa Perezida Kabila. Amazina akunze kugaruka akaba ari Fayulu, uza kumwanya wa mbere mu biro byinshi by’itora naho Tchisekedi akamugwa mu ntege. Buri ruhande rwivuga ibigwi n’intsinzi.
Usibye gutegereza ibyo gutangaza umukandida watsinze na komisiyo y’amatora , bishobora kutazemerwa na opozisiyo kuko ibinyetso byerekana izahengamira Ku mukandida washyizweho na kabila, ibindi kuri ubu byaba ari ugupapira ( speculation). Uko byagenda kose nkuko twabivuze ubushize haratutumba umwuka mubi mu gihugu kuburyo Kabila natabyitwaramo neza hazaduka imvururu zishobora kuzahera mu murwa mukuru no mu duce nakwita ko twashyizwe mu kato tubuzwa kuzatora ngo kubera indwara ya Ebola n’umutekano muke ( Beni, Butembo na Yumbi).
Komisiyo y’amatora nubwo yari yabujije abaturage mu muri utwo duce kutazatora ntibyabujije abaturage kuzindukira ku biro by’itora bishyiriyeho abatora mu buryo bwabo hakoreshejwe impapuro kuko nta mashini zari zihari. Amajwi yahavuye bamaze kuyegeranya kuburyo hatowe umukandida Fayulu, iki rero ni ikibazo gikomeye ku gihugu cyose kuko ibyitwazwaga nk’umutekano muke na Ebola berekanye ko ahubwo bwari uburyo bwo kubaheza kuko bari bashyigikiye umukandida wa opozisiyo, kandi ngo amatora yagenze neza.
Gusa umuntu yakwibaza niba komisiyo y’amatora izemera iby’amatora yakozwe muri ubwo buryo! kubyanga nabyo n’ikindi kibazo, niyo mpamvu navuzeko komisiyo n’ubutegetsi bwa Kabila bigomba kwitonda kubera umujinya n’uburakari abaturage bafite hashobora kwaduka imvururu n’intambara yamuhirika ku butegetsi ku ngufu, umuturage wo muri icyo gihugu uri Kinshasa duheruka kuvugana avuga ko ubu noneho abaturage biyemeje bidasubirwaho ko Kabila agomba kuvaho maze hakaba impinduka abaturage bakava mu bukene.
Abantu bose bararekereje, baba abaturage baba abanyamahanga n’imiryango mpuzamahanga. Kabila uri mu mayira abiri cyangwa hagati nk’ururimi ese azashobora kwigibotora ibibazo by’ingutu arimo bijyanye n’aya matora? Ntawamenya kuko muri politiki byose bishoboka. Reka tubitege amaso!


