Nyuma y’imyaka amenyekana cyane nk’umutunganya indirimbo (music producer), Mishou yinjiye ku mugaragaro mu mwuga wo kuririmba ashyira hanze indirimbo ye nshya yise “Angelina”, ikubiyemo ubutumwa bushimagiza ubwiza n’indangagaciro z’Umunyarwandakazi.
Muri iyi ndirimbo, Mishou agaragaza umukobwa witwa Angelina nk’ikimenyetso cy’ubwiza, icyubahiro n’agaciro. Mu magambo y’iyi ndirimbo, amwizeza urukundo ruzira uburyarya, amusezeranya kumwitaho no kumuha ibyiza akwiye, aho anagaragaza ko urukundo nyakuri rugomba gushingira ku kubahana no kuzirikana agaciro k’umuntu.
“Angelina” ni indirimbo Mishou yiyandikiye kandi anayitunganyiriza amajwi (audio production). Igikorwa cyo kuyivangira no kuyinoza (mixing and mastering) cyakozwe na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Bernard Bagenzi.
Nubwo iyi ari indirimbo ye ya mbere nk’umuhanzi wigenga, Mishou si mushya mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Mu myaka ishize yubatse ubunararibonye nk’utunganya umuziki, akorana n’abahanzi batandukanye ndetse n’imishinga yamenyekanye. Mu gihe cya COVID-19, yari mu itsinda ryafashije gutunganya umuziki wakoreshejwe mu bitaramo bya The Ben byanyuzwaga kuri internet (live stream). Yanagize uruhare mu gutunganya imiziki yakoreshwaga mu kiganiro “Ngayo Nguko” cyanyuraga kuri YouTube ya Niyitegeka Gracien, uzwi nka Papa Cava.
Mu zindi ndirimbo yakoze harimo “Zibarutse” ya Kibonke n’iyitwa “Njye Nawe” y’umuraperi P Fla, ndetse anakorana n’abandi bahanzi batandukanye mu gutunganya ibikorwa byabo.
Mishou yize ibijyanye na Music Production, kuririmba no gucuranga ibikoresho bya muzika birimo piano na acoustic guitar mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo. Mu gihe yari akiga, yabaye uwa kabiri mu banyeshuri bahize abandi mu mitsindire, ibintu avuga ko byamwongereye icyizere cyo gukomeza kubaka umwuga we.
Uyu muhanzi avuga ko icyemezo cyo gutangira kuririmba cyaturutse ku nzozi yari amaranye imyaka myinshi kuva akiri umwana. Asanga igihe kigeze ngo ashyire hanze ibihangano bye bwite, yifashishije ubumenyi n’ubunararibonye yakuye mu kazi ko gutunganya umuziki.







