Ghana: Pasiteri yahanuye urupfu rw’umukuru w’abasilamu itorero rye rihura n’akaga

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana, Owusu Bempa, mu kimaze kumenyerwa nk’ubuhanuzi atanga buri gihe mu ntangiriro z’umwaka, yongeye gushyira ahagaragara urutonde rw’abantu b’ingenzi mu gihugu avuga ko bazapfa muri uyu mwaka wa 2019 ariko bimugiraho ingaruka we n’itorero rye.

Mu bantu uyu mupasiteri yashyize ku rutonde rw’abagomba kuva mu Isi y’abazima mu mwaka wa 2019, harimo umuyobozi mukuru w’idini ya Islam muri Ghana, Sheikh Osman Nuhu Sharubutu bita ndetse leta ifata nka Imam wa Ghana.

Dv7HtXtWoAArvLq
Urusengero rwatewe ibikoresho birangizwa

Ubuhanuzi bwa Owusu bwagarutsweho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ntibwakiriwe neza na bamwe barimo agatsiko k’insoresore z’abasilamu bivugwa ko kuri uyu wa Gatatu, itariki 02 Mutarama zagabye igitero ku itorero rya Pasiteri Owusu zimuziza ibyo yavuze mu buhanuzi bwe ko umuyobozi wabo atazarenza uyu mwaka wa 2019.

Dv7HtZsW0AAchDB
Piano yo mu rusengero ni imwe mu bikoresho byangijwe

Inkuru dukesha Africanews ikaba ivuga ko abateye urusengero bangije ibikoresho byarwo birimo iby’umuziki, bakamenagura ibirahuri byarwo ndetse bakarandura ibyapa byari bishinze imbere y’urusengero.

Dv7MCJzWkAERAUH

Mu itangazo ryaje gushyirwa ahagaragara mu masaha akuze kuri uyu wa Gatatu,Imam akaba yahamagariye abantu gutuza, asaba n’urwo rubyiruko rw’abasilamu gukomeza ubumwe n’ubuvandimwe bimaze igihe hagati y’amadini yombi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *