Abaturage batuye mu Murenge wa Kigabiro na Munyaga mu Karere ka Rwamagana n’Umurenge wa Ruramira ndetse n’abamotari baravuga ko babangamiwe n’umuhanda mubi bagasaba ko wakorwa kugirango bifashe abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko ndetse ukorohereze abo bamotari mu kazi kabo.
Umuhanda abaturage bavuga ko ubabangamira mu bihe by’imvura uva mu Mujyi wa Rwamagana ujya mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana ndetse no mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza .
Muri uyu muhanda nta modoka zitwara abagenzi ziwukoresha ariko ukoreshwa cyane n’abamotari batwara abagenzi .
Abamotari ni bamwe mu bavuga ko babangamiwe n’uwo muhanda kuko wangiritse ku buryo iyo imvura yaguye batabasha kubona uko batwara abagenzi, bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha uwo muhanda ugakorwa vuba kuko ubatera ibihombo mu bihe by’imvura .
Nizeyimana Bernard ni umwe mu bavuga ko iyo imvura yaguye adashobora kunyura muri uwo muhanda bitewe nuko haba hanyerera cyane agasaba ko uwo muhanda wakorwa .
Yagize ati: “M u kazi kacu ko gutwara abagenzi umuhanda uca Karuhayi turawukoresha iyo dutwara abajya i Munyaga cyangwa Nkamba na Ruramira ariko mu gihe cy’imvura umuhanda uratubangamira cyane ,kuko iyo haguye imvura nyinshi umuhanda uranyerera kuburyo moto idashobora kurenga Karuhayi ariko no gukomeza ujya mu Bwiza za Rutonde hose haba hanyerera kuburyo hari igihe moto bisaba kuyicunga kuko kuyigendandaho byo hari igihe biba bitagishoboka. Hari igihe tugwa tugakora impanuka .”
Uyu yakomeje agira icyo asaba ubuyobozi agira ati: “ Turasaba ubuyobozi ko bwadufasha bukadukorera umuhanda kugirango akazi kacu kabashe kugenda neza bitewe nuko uriya muhanda ariwo dukoresha cyane bitewe nuko uwa Cyaruhogo wo abagenzi bawucamo ntibakiri benshi nka mbere bitewe n’uko hari imodoka nyinshi ziwukoresha zijya i Zaza kandi zica amafaranga make bigatuma abamotari tutakibona abagenzi badutega baca Cyaruhogo ,uriya niwo muhanda udutunze n’imiryango yacu udakozwa ingaruka zakomeza kutugeraho .”
Karisa Jean Baptiste utuye mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, nawe avuga ko kuba umuhanda ujya mu Mujyi wa Rwamagana uvuye Ruramira warangiritse bibagora iyo batwaye umusaruro wabo ku isoko rya Rwamagana.
Yagize ati: “ Mu murenge wacu wa Ruramira imyaka yacu dusarura tuyigurishiriza i Rwamagana bitewe nuko tuhabona amafaranga dukoresha amagare cyane ariko iyo imvura yaguye kuwucamo ntibiba byoroshye bitewe nuko haba hanyerera cyane ,ubundi iyo tubonye ko imvura ishaka kugwa tureka kujya ku isoko ariko hari igihe ubyuka ugapakira igare wagera nko mu bitare bya Rutonde imvura ikagwa ,icyo gihe uhitamo guhambura imizigo ukabibitsa kugeza igihe umuhanda uzumukira kuko imvura iyo imaze kugwa uhita wangirika kuburyo utahazamuka uhetse umuzigo ,uyu muhanda ukozwe byadufasha tukabasha kujya tujyana ibiribwa mu Mujyi wa Rwamagana kuko niho dukura amafaranga .”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko ikibazo cy’umuhanda ujya Munyaga na Ruramira bukizi ndetse ingengo y’imari yo kuwukora iri gushakwa.
Radjabu Mbonyumuvunyi uyobora Akarere ka Rwamagana yemeza ko uwo muhanda uzakorwa ariko igihe uzakorerwa yavuze ko bizaterwa n’igihe akarere kazabonera ingengo y’imari.
Aragira ati: “ Ikibazo cy’umuhanda wa Karuhayi gukomeza ujya i Munyaga ku bitaro bita ku batariyani turakizi turacyashaka ingengo y’imari yo kuwukora,bitewe nuko gukora umuhanda bisaba amafaranga menshi ,kuko kuva aho bita kwa Fisi kugera aho bita ku batariyani Munyaga ni umuhanda ungana na kirometero 13,natwe kuba udakoze biraduhangayikishije kuburyo turimo gushaka aho ingengo y’imari yava kugirango tubashe kuwukora ufashe abaturage bacu .”


