Loni yemeje ko Kayumba Nyamwasa afite ingabo muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Raporo ya Loni igaragaza imitwe y’inyeshyamba zirwanira ku butaka bwa Congo, igaragaza ko Kayumba Nyamwasa wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda nyuma akaza guhungira muri Afurika y’Epfo, afite ingabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi raporo yashyizwe hanze n’inzobere za Loni, itunga agatoki bimwe mu bihugu by’ibituranyi na Congo guha ubufasha bamwe muri izi nyeshyamba ziri muri iki gihugu. Abatangabuhamya batandukanye bavuga ko i Bujumbura mu Burundi ariho hahurizwa ibikorwa byo gushaka abarwanyi n’ibikoresho nkenerwa byazo.

Izi nzobere zitangaza ko mu kwa Cyenda umwaka ushize zaganiriye n’abantu 12 bahoze ari abarwanyi, bazibwira ko hari umutwe w’inyeshyamba ukorana n’ishyaka RNC (Rwanda National Congress), [Ihuriro Nyarwanda rirwanya Leta y’u Rwanda],  Izi nyeshyamba ngo zikaba zikorera muri Teritwari ya Fizi na Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ngo zikaba zigizwe n’abakomoka mu Rwanda, Abanye- Congo ndetse n’Abanyamulenge.

Aba bahoze ari abarwanyi, babwiye izi nzobere za Loni ko bahabwa amabwiriza babwirwa ko bakorera P5, ni ukuvuga Ihuriro ry’amashyaka atanu arwanya Leta y’u Rwanda akaba akorera hanze y’igihugu (Amahoro-PC, FDU-Inkingi, PDP- Imanzi, PS-Imberakuri na RNC ya Kayumba).

Radiyo Ijwi rya Amerika yabashije kubona iyi raporo ya Loni dukesha iyi nkuru, itangaza ko aba barwanyi bavuze ko Kayumba agera muri aka gace inshuro nyinshi, by’umwihariko gushaka abarwanyi binjizwa muri uyu mutwe bikorerwa i Bujumbura.

N’ubwo izi nzobere zemeza ko aya makuru ziyahabwa n’abahoze ari abarwanyi, ntabwo zemeza ko Leta y’u Burundi izi aya makuru. Zitangaza ko zayandikiye ziyisaba ubusobanuro kuri aya makuru ntizasubizwa.

Abashinzwe gushaka abarwanyi ngo bashobora guhura imbonankubone, kuvugana kuri telefoni cyangwa kwifashisha imbuga nkoranyambaga.

Uwitwa Rashidi niwe bivugwa ko ashinzwe kwinjiza abarwanyi ndetse agakorana n’abandi hirya no hino, iyi raporo ikavuga ko ari na we ukorana mu buryo butaziguye n’uwitwa Nyamusaraba.

Abemeye kwinjira muri uyu mutwe ngo bahurizwa mu rugo rw’uwitwa Rashidi i Bujumbura, akabishyurira amafaranga y’urugendo nyuma yo kubambura ibyo bafite byose, amafaranga, telefoni, indangamuntu,… Ubundi bakoherezwa muri Congo.

Abajyanwaga muri uyu mutwe w’abarwanyi ngo bambutswaga na Rashidi mu bwato baciye mu Kiyaga cya Tanganyika kandi ngo mu mezi umunani y’umwa ushize bambukaga buri nshuro imwe mu kwezi. Abajyanwe mu gisirikare bose babwiye inzobere za Loni ko bashutswe n’abo baziranye ko bagiye guhabwa akazi i Bujumbura, abenshi ngo bakaba ari abakomoka mu Burundi, Uganda n’u Rwanda.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko uretse umwe ukomoka muri Malawi, ariko ko hari abandi bakomoka muri Kenya, Tanzania, Afurika y’Epfo, Mozambique,… Aba barwanyi ngo bakaba barimo batayo enye kandi imwe imwe ikaba igizwe n’abarwanyi 120.

Kugeza mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, ngo aba barwanyi babarirwaga muri 400 kandi abenshi muri bo barahawe imyitozo, imyitozo bakaba barayihawe hagati y’ibyumweru bine na bitandatu, batozwa n’abavuga Ikinyarwanda, kandi ngo bakavuga ko bahoze mu ngabo z’u Rwanda.

Aba barimu kandi ngo bakaba barababwiraga ko umuyobozi wabo mukuru ari Kayumba Nyamwasa, uwabayoboraga witwa Nyamusaraba ngo yavuganaga kenshi kuri telefoni n’abantu bo hanze ya Congo by’umwihariko ab’i Burundi.

Raporo ya Loni igaragaza ko Nyamusaraba yababwiraga ko intego ya P5 ari ukubohora u Rwanda, kandi ko P5 ari umutwe wa Kayumba Nyamwasa, abitandukanije n’uyu mutwe bakaba bavuga ko nta na rimwe bateye u Rwanda ahubwo ko bagabaga ibitego ku nyeshyamba zirwanya Leta y’u Burundi ziri muri Congo, nka FNL, RED-Tabbara, ndetse n’umutwe wa Mai-Mai.

Batangaza ko P5 ibanye neza n’abaturage b’abanyamulenge begereye aho bafite ibirindiro ndetse ko bajya baha ibiribwa abarwanyi bayo. Nyamusaraba ngo niwe ugenzura isoko rihegereye rirema rimwe mu cyumweru ndetse ngo hari imisoro agenda yaka abacuruzi b’ibiribwa.

Abenshi izobere za Loni zabajije bazibwiye ko imbunda, amasasu, imiti, ibiribwa n’imyambaro byaturukaga i Burundi, bakavuga ko ubwato Rashidi yakoreshaga ajyana abarwanyi ari nabwo yakoreshaga ajyanye imiti n’ibindi bikoresho.

Mu kwezi kwa kabiri, ukwa kane n’ukwa Gatandatu, ngo nibwo P5 yahawe imbunda zo mu bwoko bunyuranye, amasasu n’ibindi biturika, ibi byose bikaba byaracishijwe mu Ntara ya Rumonge bijyanwa aho izi nyeshyamba ziri.

Ni ibikoresho ngo birimo imbunda za AK-47, Machine-gun, udusanduku tw’amasasu na za gerenade n’ibindi. Gusa inzobere za Loni ngo ntabwo zabashije kumenya ibigo bicuruza izi ntwaro, ariko ko bazakomeza kubikoraho ubushakashatsi, bikazashyirwa muri raporo ya nyuma.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col. Floribert Biyereke atangaza ko ntacyo yatangaza kuri iyi raporo ya Loni ngo atarabona.

Muri Kamena 2018, umuvugizi w’Ihuriro Nyarwanda (RNC), Jean Paul Turayishimye, yatangarije VOA ko nta ngabo bafite muri Congo, mu gihe Loni yo itangaza ko zihari kandi ko ziyobowe na Kayumba Nyamwasa, muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu kiganiro bongeye kugirana, yongeye guhakana ko nta ngabo bafite muri Congo, ati “Ntabwo ndibutandukanye n’ibyo navuze muri ayo mezi atandatu ashize kubera ko buriya ikibazo ntabwo ari ababivuze kuko bishobora kuvugwa n’abantu batandukanye ariko mu by’ukuri muri icyo gihe ababivugaga wumvaga ko nta makuru babifitiye, nta kimenyetso na kimwe berekanaga ko ari iza Kayumba Nyamwasa”.

Arakomeza, ati “Iyi raporo ya Loni,… Umuntu yakwibaza ngo babajije nde, izi mpuguke zifite ibihe bimenyetso! Mu by’ukuri ni raporo iteye urujijo gusa twe dufite umugambi wo kugira ngo twamagane ibiyikubiyemo kuko twifuza ko batubaza tukababwira uruhande rwacu”.

Yakomeje avuga ko nubwo atavugira Kayumba Nyamwasa, ariko ko yahamya ko nawe azabyivugira ko ibiri muri iyi raporo byemeza ko ajya muri Congo, atari byo. Ashimangira ko abo izi nzobere za Loni zabajije ngo bashobora kuba barazibeshye cyangwa ngo hakaba hari ibyihishe inyuma iyi raporo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *