Yvonne Chaka Chaka yahishuye icyihishe inyuma y’urwo akunda Perezida Museveni

Sangiza iyi nkuru

Ni ku munsi w’ejo Tariki 24 Werurwe 2016, mu gitaramo cyateguwe n’umunyarwenya Anne Kansiime, aho Yvonne Chaka Chaka yatangaje ku mugaragararo ko akunda Museveni, ko ari mu bafite uruhare runini mu kurwanya icyorezo cya SIDA muri Afurika.
Yashimangiye ko Guverinoma ya Uganda ibinyujije muri Museveni yarwanyije bikomeye ikwirakwizwa ry’agakoko gatera SIDA muri Afurika muri rusange ariko cyane cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
yyyyy
Yashimye ko mu 2011 Uganda yamuritse gahunda yo kurinda ababyeyi babana n’ubwandu bw’agako gatera SIDA kwanduza abana babo (PMTCT).
Nyuma yo kugaragaza amarangamutima ye akiri ku rubyiniro, Anne Kansiime ari nawe wateguye igitaramo, yatangaje mu ruhame ko Yvonne ari umubyeyi we wa Kabiri nyuma ya Mama we bwite.
Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, Kansiime n’amarangamutima yatambutse yegera Mama we aho yari yicaye mu myanya y’icyubahiro amuzana ku rubyiniro, ati “ ibyo gusetsa tubishyire ku ruhande, Mama ndabizi uri umubyeyi wanjye ariko nonaha byibagirwe Chaka Chaka niwe Mama wanjye, ni umubyeyi wa Kabiri.”
Ibyo byishimo ngo byatumye asa n’ubunga amarira mu maso, Yvonne atekereza umugisha n’amahirwe yagize byo kuba ataje mu bindi bikorwa by’ubucuruzi cyangwa ibindi byari kumubyarira inyungu, ahubwo akaza mu birori bye(Kansiime).
Yvonne-chaka-chaka-performing
Chaka Chaka yavutse 1965 akaba akomoka muri Afurika Y’Epfo,yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Umqombothi ,Thank You Mr DJ n’izindi. Gusa uretse kuba umuhanzikazi ni na rwiyemezamirimo,umwarimu,…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *