Ingabire Victoire yikomye Twagiramungu umushinja guceceka muri Politiki

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Ingabire Victoire  avuga ko adacecetse muri politiki y’igihugu cy’u Rwanda nk’uko biherutse gutangazwa n’uwigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Faustin Twagiramungu.

Mu mezi make ashize, Faustin Twagiramungu mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byo hanze y’u Rwanda yavuze ko Ingabire Victoire yaba yaracecetse nyuma yo kwihanangirizwa kubera amatwara yari afite agisohoka muri gereza.

Mu kiganiro na Bwiza.com kuri iyi ngingo, Ingabire Victoire yateye utwatsi ibivugwa n’umunyapolitiki mugenzi we, Twagiramungu avuga ko yagiye atanga ibiganiro byinshi mu bitangazamkuru gusa ngo iyi ikaba atari ingingo  ahaye umwanya cyane.

Ati “Hari ibiganiro n’atanze mu itangazamakuru rinyuranye. Umwanya munini ni uwo kumva abanyarwanda ari abari mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Kugirango umuntu abone aho ahera atanga umuti w’ibibazo igihugu gifite.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Uyu munyapolitiki yavuze ko atigeze aceceka igihe cyose hari ikibazo kiri mu gihugu abona yatangaho igitekerezo.

Ati “Nyuma y’imyaka 8 muri gereza, ntabwo umwanya munini ari uwo guhora mu itangazamakuru. Ariko iyo hari ikibazo gikomeye mfata umwanya wo kukivugaho. Ariko sinkorera politiki mu itangazamakuru.”

Mu minsi ishize, Ingabire Umuhoza Victoire yatangaje ko muri iyi minsi ahugiye mu masomo muri Montfort University ariko ngo ntibumubuza gukurikirana ubuzima bw’igihugu no kuganira n’Abanyarwanda.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *