Ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi haravugwa ko imodoka zifite ibirango by’u Burundi byabujijwe kwinjira mu Rwanda nk’uko byemezwa n’igipolisi cy’u Burundi cyo ku mupaka, aho amakuru avuga ko ibi byaba bije bikurikira ihohoterwa ry’abashoferi b’Abanyarwanda I Bujumbura.
Amakuru aturuka muri iki gipolisi gishinzwe za gasutamo kizwi nka PAFE (Air, border, and foreign police) aravuga ko iki cyemezo cyo gukumira imodoka zifite ibirango by’u Burundi zinjira mu Rwanda cyafashwe n’abayobozi b’u Rwanda.
Andi makuru agera kuri SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru, aravuga ko Komiseri mushya wa polisi mu ntara ya Cibitoke aherutse gukubita bikomeye abashoferi b’Abanyarwanda bari baturutse I Bujumbura bagiye I Kigali.
“ Tubabajwe n’imyitwarire y’uyu mukomiseri utera ubwoba abashoferi bacu ,”uyu akaba ari umwe mu bayobozi bo mu Rwanda wari ubajijwe kugira icyo avuga kuri ibi.
Ku ruhande rw’abashoferi b’Abarundi, baravuga ko ari ibyago bikomeye kuko bari batunzwe no kujya mu Rwanda no muri Congo kandi ngo imodoka zabo zikaba zifite ubwishingizi bwa Comesa.
Aba barasaba ko iki cyemezo u Rwanda rwagihagarika mu gihe komiseri wa polisi muri Cibitoke we avuga ko yumijwe n’iki cyemezo cy’u Rwanda ndetse agahakana ko yakubise abashoferi b’Abanyarwanda.
Twagerageje kumva icyo Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ruvuga kuri iki kibazo, ariko ushinzwe itumanaho muri uru rwego atubwira ko ntacyo azi kuri aya makuru yabazwa urwego rwa polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police).


