Abanyarwanda bashima gusa ibyiza, ibitagenda bagashirira mu mitima- Mpayimana

Sangiza iyi nkuru

Uwabaye umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu no ku w’Ubudepite, Mpayimana Philippe, yifurije Abanyarwanda Umwaka Mushya wa 2019, abasaba ko waba uwo gutera intambwe muri Demokarasi bagaragaza ibibarimo.

Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com , Mpayimana yabanje kwifuriza abanyarwanda Umwaka Mushya Muhire wa 2019, ariko anongeraho ko ukwiye kubabera umwaka wo gutera intambwe muri Demokarasi bakagaragaza ibibarimo, aha yanagarutse ku matora y’Abadepite avuga ko umwaka ushize amashyaka yigabagabanyije imyanya maze abakandida bigenga bakaburizwamo.

Mpayimana akaba asaba Abadepite kwiga ku itegeko ryakongerera amahirwe Abakandida bigenga nabo bagahabwa imyanya nk’ikiciro kihariye.

Ati “ Ndifuriza Abanyarwanda Umwaka Mushya Muhire, ariko ndabifuriziza gutera indi ntambwe muri Demokarasi, bakagaragaza ibibarimo kuko usanga Abanyarwanda bashima gusa ibyiza, ibitagenda bakicecekera, bagashirira mu mitima, ndasaba kandi n’abadepite kwiga ku itegeko rikumira abakandida bigenga, nabo bakwiye kujya bahabwa imyanya nk’ikiciro kihariye, ariko kandi ishyaka twashinze niryemerwa hari ibizahinduka”.

Umunyamakuru yamubajije impamvu yifuza ko Abanyarwanda bavuga, kandi bishoboka ko ariko baba bateye, yamusubije agira ati “ Nta muntu utifuza ko ibibazo bye bitavugwa, tuzakora ku buryo byahinduka”.

Mpayimana kandi yakomeje avuga kuri gahunda afite kandi ko ishyaka yashinze niriramuka ryemewe azakorera ubuvugizi abakandida bigenga, akanamagana abashaka gukora politike y’ikinyeshyamba bari mu mahanga, ko iki gihe kitari ikinyejana cy’ikinyeshyamba ahubwo ari icya Demokarasi.

Mpayimana yosoje avuga ko abona u Rwanda mu maso y’ibyishimo kuko ari igihugu gitera imbere kandi gifite n’abaharanira iterambere ryacyo , ariko akaba asaba ko iri terambere ryashyigikirwa na Demokarasi.

Yakomeje avuga kandi ko nta munyawanda ukwiye gushyirwa ku ruhande n’ibitekerezo afite, igihe nta rukiko rwahamushyize cyangwa ibyaha. Ati “Nta munyarwanda ukwiye gushyirwa ku ruhande n’ibitekerezo bye, kereka ibyaha cyangwa abakoze Joneside cyangwa se inkiko.”

Mpayimana Philippe yiyamamaje nk’umukandida wigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu 2017, ndetse no ku mwanya w’ubudepite mu 2018, hose aratsindwa, akaba yarahise atangaza ko afite ishyaka (PPR) riharanira Demokarasi mu banyarwanda n’iterambere kugeza ubu ritaremerwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *