Ikigo cy’itangazamakuru, Nation Media Group, gifite ibinyamakuru nka Rwanda Today na The East African cyasezereye abakozi bacyo mu Rwanda kivuga ko ari impinduka zigamije gukemura imbogamizi gihura nacyo muri business mu Rwanda.
Ubutumwa bwohererejwe abakozi b’ishami rya NMG mu Rwanda, Nation Holdings Rwanda Ltd riragira riti: Ndifuza kubamenyesha ko NHRL iri mu gikorwa cyo kongera kwisuganya uhereye kuwa 01 Mutarama 2019.
Ubutumwa bukomeza buvuga ko ibi byatewe n’imbogamizi muri business muri NHRL zisaba kongera kwisuganya mu bikorwa byayo. Gusa ibi bikaba bitumye habaho kugabanya abakozi nk’uko ubutumwa bukomeza buvuga.
Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kiravuga ko iki kigo cyasigaranye abakozi babiri b’abanyamakuru (reporters) ndetse na bacye bigenga bazwi nka ba freelancers.
Iri shami rya NMG mu Rwanda (NHRL) ryari rifite abakozi basaga 30 ubwo ryafunguraga imiryango mu myaka mikeya ishize.
Mu 2016, iki kigo cyafunze radio KFM Rwanda icyo gihe yari imwe mu maradiyo akurikiranwa cyane mu gihugu iza kongera gufungura imiryango nyuma y’igihe nta biganiro biyitambukaho.
Umuyobozi wavuganye n’iki kinyamakuru akaba yatangaje ko iki kigo kimaze igihe kigerageza gushaka amasoko yo kwamamaza za business zikorerwa mu Rwanda ariko atabasha kuboneka.
Iki akaba ari ikibazo ibinyamakuru byinshi bikorera mu Rwanda byigenga bihuriyeho kuko usanga kubona isoko ryo kwamamaza ari ingorabahizi kandi ari ho itangazamakuru ryinjiriza, nyamara ugasanga hari ikinyamakuru kimwe cyangwa bibiri byikubiye amasoko hafi ya yose yaba aya leta n’ay’ibigo bya leta ndetse n’abigenga umuntu akibaza niba igihugu kizakorerwamo ikinyamakuru kimwe bikamushobera.
Ku ruhande rwacyo, NMG iravuga ko ibizi ko itangazo ry’iki cyemezo kuryumva bitazorohera abakozi bahuye n’ingaruka z’iki kibazo bakaba bahagaritswe ndetse n’imiryango yabo. Gusa bavuga ko ibi bizakorwa hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda bakazafashwa bahabwa ubufasha bwose bakeneye buzabanyuza muri izi mpinduka.
Nation Media Group ni ikigo kigari cy’itangazamakuru kigenga gikorera mu bihugu bitandukanye muri Afurika y’iburasirazuba no hagati. Gifite ibinyamakuru byandika, amaradio ndetse n’ibinyamakuru bikorera kuri internet muri Kenya, Uganda, Tanzania, no mu Rwanda.


