Imitungo ibiri itimukanwa ya nyakwigendera Jacques Bihozagara igiye gutezwa cyamunara

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Mutarama 2019 hateganyijwe cyamunara y’imitungo itimukanwa 2 ya nyakwigendera Jacques Bihozagara n’umufasha we, Muremanyundo Jeanne iherereye mu Karere ka Bugesera n’Akarere ka Gasabo. Ni mu rwego rwo kwishyura uwitwa Lambert Richard watsinze uyu muryango mu rubanza bari bafitanye.

Itangazo rya cyamunara ryashyizwe ahagaragara n’umuhesha w’inkiko wabigize umwuga, Me Pfakwandika Patrick, Bwiza.com yabashije kubona, rivuga ko mu rwego rwo kugirango harangizwe urubanza nomero RC0239/14/TGI/NYGE rwaciwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa 30/01/2015, umuhesha w’inkiko amenyesha abantu bose ko ku itariki 07 Mutarama saa yine za mugitondo azagurisha muri Cyamunara umutungo utimukanwa wa Bihozagara Jacques na Muremanyundo Jeanne uherereye mu Mudugudu wa karumuna, Akagari ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba.

Itangazo rikomeza rivuga ko kandi kuri iyo tariki saa cyenda z’umugoroba muri cyamunara na none hazagurishwa umutungo wa Bihozagara Jacques na Muremanyundo Jeanne uherereye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Masoro, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, kugirango iyo mitungo yombi ivanwemo ubwishyu bw’uwatsinze mu rubanza rwavuzwe haruguru ari we Bwana Lambert Richard.

DwNosJEW0AIreZk

Jacques Bihozagara wavutse mu 1945 akitaba Imana mu 2016 afite imyaka 71, yabaye umudipolomate w’Umunyarwanda wabaye ambasaderi mu Bufaransa no mu Bubiligi ndetse yanabaye minisitiri. Mu 1987 ni umwe mu bashinze ishyaka rya RPF. Nyuma yo kujya mu zabukuru yatangiye kwikorera ku giti cye aza no kwimukira muu BBurundi aba ari ho akomeza gukorera kugeza mu Ukuboza 2015 ubwo yatabwaga muri yombi akekwaho kuba intasi ya Guverinoma y’u Rwanda.

Yaje kwitaba Imana apfiriye muri Gereza ya Mpimba mu Burundi muri Werurwe 2016 ku mpamvu zitasobanutse neza kugeza ubu, gusa hakaba haravuzwe ko yaba yarishwe ahawe uburozi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *