Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase arasaba abaturage bo mu karere ka Nyagatare kutaba Imparirwakurusha mu kivugo gusa ahubwo bikanagaragara mu iterambere, mu mibereho myiza, mu miyoborere myiza n’ahandi.
Ibi Min.Prof Shyaka yabibabwiye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Mutarama 2019, ubwo yagendereraga aka karere akagirana ikiganiro n’Abayobozi, abavuga rikumvikana, abikorera, abakorera hanze y’aka karere ariko bagakomokamo, ikiganiro kibanze ku miyoborere ibereye Nyagatare, Umutekano n’Iterambere rishingiye ku Muturage.
Minisitiri Prof. Shyaka yagize ati “Umwaka wa 2019 ube uw’ Imparirwakurusha kandi ntibibe mu cyivugo cy’Akarere gusa ahubwo binagaragare mu iterambere, mu mibereho myiza, mu miyoborere myiza kandi tugatsimbarara ku mahitamo y’Abanyarwanda”.
Yakomeje asaba abayobozi, abavuga rikumvikana n’abakomoka mu Karere ka Nyagatare kwishakamo ibisubizo byo gukemura ibibazo bafite birimo imirire mibi, ubukene, ibyaha bishingiye ku makimbirane yo mu miryango n’ibiyobyabwenge ndetse yihanangiriza abayobozi baba bakinyereza ibigenewe abaturage.
Yagize ati “Akarere ka Nyagatare gafite amahirwe menshi mu buhinzi, ubworozi, umutungo kamere, n’ibindi byagatumye ubundi kagera ku iterambere ryihuse kandi kuri bose, ariko karacyatinzwa n’ibibazo by’ubukene ibyaha bikorwa, imirire mibi na ruswa”.
Yabasabye kandi kwita ku iterambere ry’Umugi wa Nyagatare nk’umwe mu migi yunganira Kigali.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yasabye ko amakuru akubiye mu bushakashatsi bwagaragajwe n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’icy’ubushinjacyaha (RIB) bwakwifashishwa mu gukemura ibibazo bikigaragara kandi uwabigizemo uruhare wese akisubiraho agafatanya n’abandi mu kubaka isura ikwiye ya Nyagatare.



