Rubavu: Abanyekongo bakomeje kwinjira ku bwinshi batinya ibishobora kuzaduka iwabo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hagitegerejwe ibyavuye mu matora ya perezida n’abadepite muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Abanyekongo baturanye n’u Rwanda bakomeje kwambuka umupaka wa Rubavu ku bwinshi binjira mu Rwanda batinya ibishobora kuba iwabo nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora.

Abanyekongo basabye kuba bari mu Rwanda baravuga ko bafite ubwoba bw’amakimbirane ashobora kwaduka mu gihugu cyabo. Kwinjira kwabo mu Rwanda ngo kukaba kwaratangiye bucya amatora aba.

Perezida w’ishyirahamwe ‘Tekereza Ukore’ ry’abakomisiyoneri bakorera mu Mujyi wa Rubavu, Fifi Kabera, yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko barenzwe n’ubusabe bw’abantu bashaka amazu yo gukodesha b’Abanyekongo.

Ati: “ Twakiriye umubare munini w’abanyekongo basaba inzu zo gukodesha ,”

Amahoteli amwe na za guest houses byo mu Mujyi wa Rubavu biravugwa ko yose yamaze gufatwa n’Abanyekongo ndetse na bamwe mu bakozi b’imiryango itegamiye kuri leta bakomeje kwambuka umupaka batinya ibishobora kuzakurikira amatora.

Charles Kabange Syaluha, umwe muri aba Banyekongo bari muri Rubavu, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kuba bavuye mu gihugu cyabo kuko batizeye umutekano. Ati: “ Njye n’umuryango wanjye, twageze ku Gisenyi mu minsi ibiri ishize. Mu by’ukuri sinababwira niba hari umuntu utekanye mu gihugu cyacu .”

Yakomeje agira ati: “ Abantu bamwe biyemeje kuzigaragambya. Ntushobora rero kuguma mu gihugu utizeye umutekano wawe .”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Gilbert Habyarimana, nawe yemeje ko babwiwe umubare w’Abanyekongo ukomeje kwiyongera mu Rwanda. Ati: “ Ni ukuri, turabizi. Abanyekongo bari kuza ku bwinshi kubera umutekano mu gihugu cyacu .”

Gusa, umuyobozi w’akarere avuga ko atabasha guhita amenya umubare wa nyawo w’Abanyekongo bamaze kwinjira muri Rubavu.

Ati: “ Ukuri ni uko umubare w’Abanyekongo bambuka imipaka yacu wakomeje kuzamuka bigaragara, by’umwihariko ku bashaka kujya barara mu Mujyi wa Rubavu kubera impungenge z’umutekano .”

Meya Habyarimana  yijeje ko akarere n’abafatanyabikorwa bandi bafashe ingamba zitandukanye zo kugenzura urwo rujya n’uruza mu nyungu z’abaturage bo muri iki gice cyangwa abandi bantu basura uyu mujyi.

Yakomeje asaba abatanga serivisi kwakira aba Banyekongo neza bakabaha serivisi nziza kandi ari nako bajyana n’amategeko y’igihugu.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *