Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego y’uko mu 2024, umubare w’abaturage bishimira serivisi bahabwa uzaba uri kuri 90%.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mutarama 2019, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama nyunguranabitekerezo yo kunoza imikorere n’imikoranire mu nzego z’ibanze. Iyi nama y’iminsi ibiri ikaba yabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri w’Intebe avuga ko muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, inzego z’ibanze ari ingenzi, ko arizo Guverinoma y’u Rwanda yifashisha mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zo ku rwego rw’igihugu zigamije iterambere, no gufasha Abanyarwanda kurushaho kugira imibereho myiza.
Avuga ko iyo inzego z’ibanze zujuje neza inshingano zazo kandi hakaba n’imikoranire myiza hagati yazo n’inzego zo mu butegetsi bwite bwa Leta, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, umusaruro mwiza uhita wigaragaza.
Yibukije kandi ko hashyizweho itegeko rihana abatanga amakuru n’imibare nabi, ati “Ndifuza kwibutsa ko ubu hashyizweho itegeko rihana abatanga amakuru n’imibare bitari byo kuko bituma Igihugu gikora igenamigambi ridakemura ibibazo by’abaturage. Uyu muco mubi wo “gutekinika” ugomba gucika burundu”.
Yasabye abayobozi gusesengura uko serivisi zigenewe gufasha abaturage kwivana mu bukene no kugira ubuzima bwiza nka VUP, Girinka, ubwishingizi mu kwivuza zarushaho kubegerezwa no kuzihabwa neza. Ashimangira ko 90% by’abaturage mu myaka itanu iri imbere bazaba bishimira serivisi bahabwa.
Ati “Intego twihaye ni uko mu 2024, umubare w’uko abaturage bishimira serivisi bahabwa uzaba ari 90% uvuye kuri 69.3% yo mu 2018”.
Mu rwego rwo kurushaho kwita ku batishoboye uko bikwiye (Social protection), yasabye abayobozi gusuzuma uko gahunda y’ubudehe yarushaho kumvikana neza, abaturage bakumva neza ko ari gahunda yo gufasha abatishoboye kwivana mu bukene no kwigira.
Yanabasabye kandi kuzasuzuma ibijyanye no gukumira no kurwanya ruswa mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe ndetse no gutandukanya abakene bafite imbaraga zo gukora n’abatishoboye bakeneye gufashwa, mu gihe cyo kubashyira mu byiciro.
Yasabye kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo byagaragaye mu mikorere n’imicungire y’Umurenge Sacco ndetse ngo bikaba byaragarutsweho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, aho byasobanuwe ko bamwe mu bahawe inguzanyo batazishyura uko bikwiye barimo n’abakozi bo mu nzego z’ibanze.
Abayobozi bari muri iyi nama, yabasabye guharanira kuba inyangamugayo, gutanga serivisi nziza, gukunda Igihugu, kutifashisha umwanya bahawe ngo bagere ku nyungu zabo bwite, gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, gukorera ku gihe, kujya no kugisha inama aho bikenewe.


