Dore impamvu enye zituma u Bushinwa bukomeje kwigarurira Abanyafurika

Sangiza iyi nkuru

Muri iki gihe igihugu cy’u Bushinwa gikomeje gufata ijambo muri politiki z’ubukungu z’ibihugu byinshi byo muri Afurika, ngo hari impamvu zimwe zishobora kuba zituma Afurika ishima gukorana n’u Bushinwa kurusha ibindi bihugu by’ibihangange. Ku Banyafurika, ngo u Bushinwa bufite ibintu bine birushaho gukurura Afurika: Inguzanyo idashyirwaho amananiza, kwihutisha serivisi n’ibicuruzwa bihendutse, gutera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’amahitamo y’iterambere bifuza.

Bwa mbere, ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa butagira ibyo bubanza gusaba bwatumye ibihugu byinshi bibasha kubona amafaranga yo gushora mu mishinga yabyo, ubunararibonye ndetse n’inkunga y’iterambere. Mu 2016 ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika bwageze kuri miliyari 128$ avuye kuri miliyari 1$ mu 1980.

Mu nama hagati y’u Bushinwa na Afurika (FOCAC) yabaye mu mwaka ushize uhera, u Bushinwa bwemeye miliyari 60$ zo gushora mu iterambere kugeza mu 2021. Mu gihe ibibazo by’ubukungu muri Leta Zunze UUbumwe za Amerika no mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi byagabanyije ishoramari ryabyo muri Afurika, u Bushinwa bwo bwiyemeje kurushaho kuhashora.

Inguzanyo z’u Bushinwa zoroshye kandi ngo zatumye guverinoma nyinshi zo muri Afurika zihunga igitutu zotswaga n’ibigega Mpuzamahanga nk’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF) na Banki y’Isi bikunze gusaba kugendera ku mahame yo mu burengerazuba ndetse n’amaniza ashingiye ku mavugurura muri politiki no mu bukungu ngo usanga ahanini aba atari mu nyungu za Afurika nk’uko iyi nkuru ya Al Jazeera ikomeza ivuga.

Icya kabiri, u Bushinwa bwafashije guverinoma zo muri Afurika kugera busabe bukomeje kuzamuka bw’abaturage bifuza serivisi n’ibikorwaremezo. Abantu benshi muri Afurika kuri ubu bakaba bamaze kumenyera itangwa rya serivisi ryihuse nko mu bwikorezi, uburezi, ubuzima n’itumanaho bahabwa n’ibigo by’Abashinwa. Ibintu ngo bizakomeza gutera kurushaho kwifuza business z’Abashinwa muri Afurika.

Icya gatatu kivugwa muri iyi nkuru, ni ukuba u Bushinwa burimo kugira uruhare rufatika mu mishinga y’amahoro n’umutekano muri Afurika. Ingabo z’u Bushinwa ziri mu butumwa bugera ku munani bwa Loni bwo kubungabunga amahoro, harimo butane bwo muri Afurika. U Bushinwa kandi nicyo gihugu cya kabiri gitanga umusanzu munini mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bya Loni ndetse n’iby’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nko muri Somalia no muri Sudani y’Epfo binyuze muri IGAD.

Icya kane, amateka y’u Bushinwa y’ubukungu bwazamutse byihuse ni icyitegererezo n’amasomo menshi bikwiye kwigwa muri Afurika. Ubushobozi bw’u Bushinwa bwo kurinda ubusugire bwabwo buracyakurura abayobozi bensi muri Afurika.

Banki y’Isi ivuga ko mu myaka 40 ishize u Bushinwa bwakuye mu bukene abaturage bagera muri miliyoni 800 binyuze mu nzira itari isanzwe y’iterambere. U Bushinwa kandi ngo bwamaze kugera ku ntego nyinshi z’iterambere ry’ikinyagihumbi.

Afurika ikaba igirwa inama yo kwigira ku Bushinwa ku kijyanye n’iterambere no kurinda ubusugire bwayo. Benshi bakaba basanga u Bushinwa bukomeje kwigarurira imitima n’intekerezo by’Abanyafurika ku buryo Abanyaburayi nibadahindura imikorere bazisanga basigaye inyuma y’u Bushinwa.

Ku rundi ruhande ariko, aba Banyaburayi n’Abanyamerika bakunze gushyira u Bushinwa mu majwi babushinja gushaka kugira Afurika ingaruzwamyenda. Aba bavuga ko ibihugu byo muri Afurika bikomeza kwakira inguzanyo z’u Bushinwa bishobora kuzisanga u Bushinwa bwabyigaruriye byarananiwe kwishyura imyenda bibufitiye.

Igihugu cya Kenya akaba ari cyo cya mbere gishobora guhura n’ingaruka z’iyi myenda y’Abashinwa cyananiwe kwishyura aho bivugwa ko u Bushinwa bwaba buri mu nzira zo kwigarurira Icyambu cya Mombasa akaba ari bwo buzajya bushyira mu mifuka amafaranga cyinjiza.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nawe aherutse gutangaza ko mu kwirinda iki kibazo ibihugu byo muri Afurika bikwiye kujya bimenya imyenda byaka ndetse n’uko byayibyaza umusaruro kuko u Bushinwa butaziye muri Afurika gufasha gusa nabwo hari inyungu bushaka.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *