Umuvugizi wa Guverinoma ya Gabon, Guy-Bertrand Mapangou, aratangaza ko kuri ubu ibintu byasubiye mu buryo muri iki gihugu nyuma y’aho agatsiko k’abasirikare kari kabyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere kigarurira Radio y’igihugu mu cyagaragaye nko gushaka guhirika ubutegetsi.
Mu kiganiro yagiranye na RFI na France24,bwana Mapangou yavuze ko abasirikare bane muri batanu bagerageje guhirika ubutegetsi batawe muri yombi mu gihe undi yahise ahunga.
Kanda hano hasi usome inkuru bisa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Mutarama nibwo itangazamakuru ryavuze ko mu murwa mukuru, Libreville, humvikanye amasasu hafi ya radio ndetse imodoka za gisirikare zikabuza kugera ahakorera radio.
Aba basirikare bari bivumbuye bakaba bahamagariye abaturage guhaguruka bakarwanya Guverinoma ya Perezida Ali Bongo kuri ubu uri muri Maroc aho yagiye kwivuriza.


