Leta y’u Burundi irashinja Perezida Museveni wa Uganda, akaba n’umuhuza w’Abarundi mu biganiro, gufata ikibazo cy’umubano mubi hagati yabwo n’u Rwanda nk’icyoroshye kandi gikomeye.
Ibi biri mu bikubiye mu itangazo Leta y’u Burundi yasohoye ku wa Kabiri tariki ya 8 Mutarama 2019, ubwo yagiraga icyo isobanura ku mabaruwa u Burundi bumaze iminsi bwandikirana na Uganda.
Iri tangazo BBC dukesha iyi nkuru yabashije kubona, rivuga ko uretse ibyo gushinja Museveni byo kudaha agaciro iki kibazo bufitanye n’u Rwanda bunamushinja gusa n’utemera amahoro na Demokarasi biri mu Burundi.
Leta y’u Burundi kandi itangaza ko uku kudaha agaciro iki kibazo, biri mu birimo gutuma imikorere y’ Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) itagenda neza.
Mu Ibaruwa Perezida Museveni yandikiye mugenzi we w’u Burundi mu mpera z’umwaka ushize, yamusabye kwemera kwicarana n’abatavuga rumwe nawe bakaganira, ibintu Leta y’u Burundi idakozwa, aho ishimangira ko idashobora n’umunsi n’umwe kuzicarana n’abari bagiye kuyihirika ngo bagirane imishyikirano.
Muri iri tangazo, Leta y’u Burundi irangiza ivuga ko abakuru b’ibihugu bigize EAC bakwiye gukurikirana ikibazo ifitanye n’u Rwanda n’ubwira bwinshi.
Umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi mu 2015, ubwo mu Burundi hatangiraga kuvuka imvururu zakuruwe na manda ya Gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza abaturage bose batavugagaho rumwe.
Leta y’u Burundi yakunze gutunga agatoki u Rwanda ivuga ko ruri inyuma y’ibikorwa byo kubuhungabanyiriza umutekano, ibintu Leta y’u Rwanda yagiye ihakana yivuye inyuma.
Perezida Museveni yasabye Nkurunziza kwemera gushyikirana n’abagerageje kumuhirika


