Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza mu ntambara y’amagambo n’abashinja sebuja ubwicanyi

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi, Jean Claude Karerwa Ndenzako, ari mu ntambara y’amagambo n’umuyobozi mukuru wa Radiyo RPA (Radio Publique Africaine), Bob Rugurika n’abandi ku mbuga nkoranyambaga, ahakana ubwicanyi n’ibindi byaha bashinja Leta.

Ku wa 31 Ukuboza 2018, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Jean Claude yatangaje ubutumwa avuga ko ari ubwa Perezida Nkurunziza, bugira buti “Umwaka wa 2019 ni umwaka w’Urugendo rushya ruzatugeza ku masezerano Imana ishobora byose yasezeranyiye u Burundi n’Abarundi”.

Ubu butumwa bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Burundi babusamiye ejuru, bagira icyo babuvugaho bashimangira ko Leta yihisha inyuma y’amasengesho igakora ibyaha birimo ubwicanyi,…

Bob Rugurika yagize ati “Igihugu cyabaye indiri y’imyuka mibi y’ubwicanyi, ubujura, amacakubiri, abana b’u Burundi birirwa batangwaho ibitambo, ababyeyi, ibibondo, mwirirwa mushimuta. Wabonye urutonde rwa kampagne Ndondeza? Bariya bantu mubashyira he?

Yakomeje agira ati “Bwana Karerwa, mu byo mugomba kuzirikana iminsi yose na hose, izina ry’Imana ntirikinishwa. Na cyane cyane mu bikorwa bigayitse by’ubwicanyi n’ayandi mahano. Ku bwanjye, mwaba muvuga iyindi Mana”

Uwitwa Mwalimu kuri Twitter, yahise yunga mu rya Bob, agira ati “Ubwire Pasiteri  Nkurunziza ko kwihisha inyuma y’amasengesho ntacyo bimaze. Igifite umumaro ni ukwihana ugasaba imbabazi abo yababaje. Kwigira intama kandi ari impyisi ntacyo bimaze”.

Nyuma y’ibi, umuvugizi wa Nkurunziza na we yahise asubiza Bob, agira ati “Tuzirikana cyane ko Imana idakinishwa kuko yadukuye ahabi. Ihita iducira icyanzu umwanzi aducira icyobo. Ni cyo cyatumye tuyisubiza agaciro yahoranye cyera igihe bavugaga ngo “Imana, Umwami, u Burundi. Abakinisha Imana babage bifashe”.

Ku bwa Bob, avuga ko Imana nyayo ari iyamukuye muri gereza i Burundi atishwe, ati “Sha iyo itaba Imana nya Mana bari bandiye. Ibaze kuba barahise birukana na Diregiteri wa gereza ngo ntiyantanze ngo banyice, na we atazi uburyo Imana yankingiye”.

Kuva mu mwaka wa 2015, Raporo z’inzobere za Loni zagiye zishinja Leta y’u Burundi ubwicanyi, mu mpera z’umwaka ushize BBC isohora filimi mbarankuru igaragaza ubwicanyi bukorwa mu Burundi. Ku ruhande rwa Leta ikaba yaragiye itera utwatsi ibyo byegeranyo biyishinja ubwicanyi, igashimangira ko ari abayirwanya bakoresha ababisohora.

New Picture

New Picture 1 1

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *