Ku munsi wa gatatu w’umwiherero (boot camp) w’abakobwa 20 bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda, utangiranye n’imyitozo ngororamubiri, aho bacumbitse muri Golden Tulip Hotel i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Mu masomo atandukanye ba nyampinga bahabwa, harimo agaruka ku muco nyarwanda, ndetse bagasubiramo imyiyereko itandukanye bazakora ku munsi wa nyuma w’irushanwa hakiyongeraho n’imyitozo ngororamubiri bakoreshwa n’umutoza wabo Girumugisha GaÑ‘l.
Isake zibika, ahagana saa kumi nimwe z’igitondo, aba bakobwa babyukira muri siporo yo kwiruka bagasoreza mu yo kugorora imitsi byose bigamije gukomeza kugira ubuzima buzira umuze.
Bitegnyijwe ko mu cyumweru cya kabiri cy’umwiherero hazajya hasezererwa umukobwa umwe buri munsi, ku buryo umunsi wa nyuma uzagera hasigayemo 15 ari nabo bazatorwamo nyampinga w’ uRwanda 2019, tariki ya 26 Mutarama 2019.









