Igipolisi cya Uganda kiravuga ko amakuru yatangajwe y’uko umukuru wacyo, Gen Kale Kayihura yarokotse kwicwa kuri uyu wa Gatanu ushize mu bice bya Rwenzori ari ibinyoma by’ibihimbano nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda byari byatangaje ko Gen. Kale Kayihura yarokotse umugambi wo kumwivugana ubwo yari mu gikorwa cyo gukangurira abaturage kwicungira umutekano no kubaka amahoro muri Rwenzori.
Nubwo igipolisi cya Uganda gihakana ko umukuru wacyo yari agiye kwicwa, amakuru yizewe agera kuri Chimpreports ngo avuga ko habayeho kurasana gukomeye kuri uyu wa gatanu ku birindiro bya polisi ahitwa Kasese hafi y’urusengero rw’Abadivantisti.

Gusa, ntabwo byemejwe niba Gen Kayihura yaba yari ari muri ibi birindiro ubwo habagaho kurasana. Abahaye amakuru Chimpreports bakaba bavuga ko babonye umuntu arasa yerekeza mu birindiro bya polisi biba ngombwa ko bifungwa n’imodoka zacaga hafi aho zicishwa indi nzira.
Biravugwa kandi ko nyuma yo kurasa abashinzwe umutekano bateye ibiro by’Ubwami bwa Rwenzururu bakurikiranye uwo bakekagaho kurasa, ariko basanga uburinzi bw’umwami buryamiye amajanja.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


