Bamwe mu bamamaje perezida Donald Trump ngo baba barafatanyije n’u Burusiya ariko nyir’ubwite atabizi nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane, n’umwunganizi we mu mategeko.
Rudy Giuliani, wunganira mu mategeko Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwa mbere ngo yemeye ko bamwe mu bayobozi b’ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu 2016 bashobora kuba barafatanyije n’u Burusiya, gusa akemeza ko nta ruhare Trump yabigizemo.
“ Sinigeze mvuga ko nta bufatanye bwabaye. Icyo navuze gusa ni uko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko hari icyaha Perezida Trump yakoreye amategeko ya hano ,” Uyu ni Rudy Giuliani mu kiganiro yagiranye na CNN.
Ibyatangajwe na Rudy Giuliani bikaba binyomoza ibyakunze gutangazwa na Perezida Trump ashimangira ko nta wigeze afatanya n’u Burusiya kugirango abashe gutsinda amatora mu bantu be.
Ibi kandi bije nyuma y’iminsi micye ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitangaje ko uwayoboraga ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump, Paul Manafort, yasangiye amabanga arebana n’amatora n’abantu bafite aho bahurira n’inzego z’ubutasi z’u Burusiya. Nabyo Giuliani yemeza ko Trump atabimenye kugera bisohotse mu binyamakuru.


