Yafashwe yikinisha anarunguruka mu idirishya ry’icyumba umukobwa wa Beckham araramo

Sangiza iyi nkuru

Umusore witwa Geoffrey Cassidy wo mu mujyi wa Floride, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakubiswe bikomeye ubwo yafatwaga yikinishiriza inyuma y’idirishya ry’icyumba umukobwa wa Tony Beckham wamamaye muri ruhago aryamamo.

Tony Beckham yamamaye cyane muri Shampiyona y’umupira w’amaguru muri Amerika, akaba yarafashe Geoffrey ubwo yari  mu cyumba cy’umukobwa we, agatungurwa no kubona uyu musore inyuma y’idirishya ryacyo yahanishije arimo kwikinisha.

Yagize ati “Byarangoye guhita mbyiyumvisha, nahise nibwira nti ‘ese birashoboka?

Nk’uko ikinyamakuru The Ledger kibitangaza, ngo Geoffrey yagerageje gushaka uko ava ahongaho byihuse, ariko birangira afatiwe muri urwo rugo arakubitwa bikomeye, aho agaragara ku gice cyo mu maso yabyimbye.

Beckham avuga ko yahise akeka ko uyu musore atari ubwa mbere yari agiye ku idirishya ry’umukobwa we kurirungurukamo, akibaza n’impamvu yamuteye guhitamo kuba ariryo azajya ajya kurungurukamo bikanamufasha kwishimisha yikinisha.

Yagize ati “Njye sinzi niba yari inshuro ya mbere yari aje hano cyangwa se niba yari aje hano, uko yatubonye n’impamvu aritwe yahisemo, mu gihe yari ashishikajwe no kubikorera hano bisobanuye ko ataribwo bwa mbere yari abikoze”.

Geoffrey yatawe muri yombi ku bw’imyitwarire ye idahwitse, ku bikomere yatewe na Beckham nta kirego yari yatanga.

s
Geoffrey Cassidy wakubiswe nk’iz’akabwana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *