Perezida Nkurunziza yakeje Kabila anashimira Tshisekedi ku ntsinzi ye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yashimiye Felix Tshisekedi kubw’intsinzi ye nka perezida wa gatanu wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse anashimira perezida Kabila kubw’ubwenge bwe ku mitegurire y’aya matora ataratewe inkunga n’imwe iturutse mu mahanga.

Perezida Nkurunziza mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati: “ Mu gikorwa cy’amatora yateguwe byuzuye nta ruhare rwo hanze n’ubushishozi bwa Perezida Kabila, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo imaze kurinda icyubahiro cyayo n’ubusugire bwayo .”

Yakomeje agira ati: “ U Burundi burashimira Perezida watowe, Nyakubahwa Felix Tshisekedi ndetse n’intambwe yatewe n’abaturage ba Congo .”

Mu gushyira ku mugaragaro ubu butumwa, Perezida Nkurunziza asa nk’uwitandukanyije n’uruhande rwa Afurika Yunze Ubumwe yasabaga ko hasubikwa itangazwa ry’ibyavuye mu matora bya nyuma ndetse hakaba hari itsinda ry’intumwa z’uyu muryango zirimo Perezida Paul Kagame zari zitegerejwe mu ntangiriro z’icyumweru gitaha I Kinshasa niba bidahindutse nyuma y’aho Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rutangarije bidasubirwaho intsinzi ya Tshisekedi.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *