Sena ya Amerika iyobowe n’ishyaka ry’Abarepubulikani yemeje icyemezo gisaba ko Perezida Donald Trump yahagarika intambara muri Iran cyangwa agasaba inteko uburenganzira mbere yo gukomeza ibikorwa bya gisirikare.
Uyu mwanzuro ariko ahanini ni ikimenyetso kuko, na nyuma yo gutambutswa n’imitwe yombi ya Kongere (Inteko ishinga amategeko), ntabwo uzoherezwa kwa Trump ngo awemeze cyangwa awange kandi ntabwo ufite imbaraga z’amategeko.
Mu matora yo kuri uyu wa Kabiri ushize, Abarepubulikani bakeya bifatanije n’Abademokarate batsinda ku majwi 50-48. Icyo cyemezo cyari cyanemejwe n’umutwe w’abadepite mu ntangiriro z’uku kwezi.
Bije mu gihe Abarepubulikani mu nteko ishinga amategeko bagaragaje gushidikanya kuri gahunda y’amahoro Trump yemeranyije na Iran, no mu gihe intambara yegereje ukwezi kwa gatanu nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Trump yanenze iki cyemezo avuga ko “cyaje mu gihe kibi kandi ntacyo kivuze”.
Ku rubuga rwe nkoranyambaga, Truth Social, Trump yanditse ati: “None, mfite Iran ku ‘mugozi,’ niteguye gusenya … none Sena ya Amerika yafashe icyemezo cyo gukora itora rije mu gihe kibi kandi ridafite icyo rivuze rya “War Powers Act.”
Yakomeje agira ati: “Aba Basenateri gusa batumye akazi kanjye karushaho gukomera, ariko nzabikora, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kuko buri gihe ndabikora!”
Amatora abaye inshuro ya mbere imitwe yombi y’inteko yemeje umwanzuro uhuriweho utegeka perezida guhagarika ibikorwa bya gisirikare kuva hafatwa umwanzuro nk’uyu mu 1973.


