Tariki 17/0/ 2019, akanama nyunguranabitekerezo k’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, karateranye kiga uko Congo yava mu bibazo bishobora kuvuka ku matora atavuzweho rumwe.
Twibutse ko iyo nama yari iyobowe na Perezida w’uwo muryango Paul Kagame, yemeje ibintu bibiri by’ingenzi aribyo: gusaba Congo kuba ihagaritse gutangaza burundu amajwi no kohereza intumwa muri icyo gihugu kuganira n‘inzeho zose zirebwa n’amatora.
Ntibyatinze guverinoma ya Congo yanaganiye kure ibyo byemezo ivuga ko Congo ari igihugu cyigenga ko ntawe ukwiriye kugiha amabwiriza yerekeye ubusugire bwacyo, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Congo Lambert Mende.
Mugihe muntangiriro z’icyumweru gitaha intumwa za AU ziyobowe na Prezida wayo Paul Kagame ziteguraga kujya muri icyo gihugu, urukiko rurengera itegeko nshinga rwaraye rurenze kuri icyo cyifuzo cya AU rutangaza mu buryo ntakuka ibyavuye mu matora yemeza ko F. Tchisekedi ariwe mukandida wayatsinze.
Icyemezo cyahise cyamaganirwa kure na Martin Fayulu, undi mukandida uvuga ko ariwe watsinze akibwa amajwi. Martin Fayulu avuga ku cyemezo cy’urukiko yemeje ko ariwe Mukuru w’Igihugu watowe anasaba abayiboke be kutemera uburiganya bakorewe bamburwa uburenganzira bwabo.
Igisigaye n’ukwibaza uko AU izabyitwaramo nyuma yo gusa nkaho ihinyujwe na DRC, ese izo ntumwa zizajyayo? Nizijyayo zizajya gukorayo iki?
Ese AU yifashishije SADC yaba izakora nka ECOWAS yasubije Gambia umukuru w igihugu wari watowe n’abaturage? Martin Fayulu ese nawe ntazarahira nk’uko twabibonye kuri Railla Odinga, Kiiza Besigye na nyakwigendera Etienne Tchisekedi, bitagize icyo bitanga?
Igishoboka kandi kigaragara ni uko DRC yiyemeje guhangana n’imiryango mpuzamahanga n’ubihugu by’ibihangange ku isi, yitwaje rya hame ry’ubusugire bwa buri gihugu, ribuza ibindi bihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga kwinjira mu bibazo bwite by’imbere mu gihugu.
Umwihariko wa DRC ushobora gutuma abashinzwe gukurikirana ibibazo byayo bicikamo ibice bityo bikagorana guhuriza hamwe no kugira icyo bigeraho. Ibi byaragaragaye inshuro ebyiri akanama gashinzwe umutekano ku isi, ubwo kananiwe kumvikana no gufata umwanzuro umwe.
Uwo mwihariko ni ukuba Congo ari igihugu gikize ku mutungo kamere buri wese aba yifuza kuba umutoni no kurahura yishyira. Umukoro urakomeye cyane kuri AU nyuma yibyo byose kuburyo ni hadakoreshwa imbaraga za gisirikare, ibyagerwaho byose bizambura abaturage amahitamo yabo biramutse bigaragaye ko bayavukijwe nk’uko bivugwa.
Ibihugu n’indi miryango byahoraga binenga umuryango UN ko wananiwe gukemura ibibazo by amakimbirane ku isi, amatsiko ni yose yo kumenya uko AU iza gukemura ikibazo cya Congo mu buryo budasanzwe.
Ikindi kigaragara ni uko hatagize igikorwa mu maguru mashya uku kuvuguruzanya buri mukandida yigamba intsinzi, bishobora gukurura imvururu maze hakangirika byinshi.
Samuel Munyakayanza


