Bujumbura: Igitero cya gerenade cyahitanye umwe babiri barimo umupolisi ukomeye barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Umuntu utaramenyekana yeteye gerenade mu gace ka Mutakura, mu Mujyi wa Bujumbura, umuntu umwe ahita ahaburira ubuzima, inakomeretsa abantu babiri barimo n’umupolisi ukomeye.

Iyi gerenade yatewe ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Mutarama 2019, umuturage umwe ngo ahita apfira aho, babiri barimo na ofisiye mu gipolisi cy’u Burundi utatangajwe amazina utuye mu gace ‘Avenu 78’ iyi gerenade yatewe, muri Mutakura, ngo iramukomeretsa.

SOS/Burundi dukesha iyi nkuru, itangaza ko uwagabye iki gitero cy’ubugizi bwa nabi atari yamenyekana, polisi ikaba yarakoze isaka mu baturage begereye aho aya mahano yabereye ariko ntiyagira intwaro itahura.

Inzego z’umutekano zikaba zagiye zita muri yombi abaturage bakaba barimo gukorwaho iperereza.

Kuva mu mwaka wa 2015, ubwo mu Burundi havukaga imvururu, zavutse ubwo ishyaka CNDD FDD ryatangaga Nkurunziza Pierre nk’umukandida perezida kuri manda ya gatatu, ni kenshi hagiye humvikana mu bice bitandukanye by’u Burundi ahantu hagabwe ibitero, rimwe na rimwe bigatwara ubuzima bw’abaturage.

Nyuma y’imvururu zavutse muri uyu mwaka wa 2015, byagaragaraga ko hari intwaro nyinshi ziri mu baturage, ubuyobozi bwagiye busaka mu ngo  ndetse banatanga itariki ntarengwa ko buri muntu ufite intwaro mu rugo yayishyikiriza Leta, ariko na nubu biracyagaragara ko bamwe bakizifite.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *