Leta yiteguye gukomeza gukorana neza n’amadini n’amatorero- Min Prof.Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof.shyaka Anastase  avuga ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza ubufatanye busesuye n’amadini n’amatorero  akorera mu Rwanda mu guharanira iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage. Yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019, ubwo yifatanyaga n’abayobozi n’abakirisitu  b’itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Cyangugu gutaha urusengero rushya rujyanye n’iterambere ry’igihugu, rwuzuye rutwaye arenga […]

Umuhango w’irahira rya Felix Tshisekedi wasubitswe

Mu gihe byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri, itariki 22 Mutaarama ari bwo perezida mushya wa Congo, Felix Tshisekedi, azarahira, amakuru ava muri iki gihugu aravuga ko byigiijwe inyuma. Nk’uko bamwe mu begereye Tshisekedi babitangaje, ngo iki gikorwa cy’irahira rya perezida mushya ryigijwe inyuma kubera impamvu z’ibikoresho. Andi makuru agera ku rubuga 7sur7.cd dukesha […]

Hamisa Mobetto yahawe gasopo ku bagabo b’abandi

Umunyamideli Hamisa Mobetto yahawe gasopo n’uwitwa Tahiya, uzwi nka rwiyemezamirimo mu by’imideli, umushinja gushaka kumutwarira umugabo. Nk’uko Tahiya tabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, ntabwo yigeze atangaza amazina y’umugabo we, gusa arasaba Mobetto kumugendera kure, ageretseho n’igitutsi. Yagize ati “Hamisa Mobetto nkusabye kugendera kure abagabo b’abandi gicucu”. Nk’uko Ikinyamakuru Tuko kibitangaza, mu gushaka gucecekesha […]

RDC: Imirwano irimo kuvuza ubuhuha hagati ya FARDC n’inyeshyamba zo muri Uganda

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 2019, abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo kurasana n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda. Ni imirwano irimo kubera i Mapobu, muri Teritwari ya Beni, umuvugizi w’ingabo za Congo ziri mu bikorwa bise Sokolo 1 byo kugaba ibitero ku nyeshyamba, Capt Mak […]

Nick Cannon yatumye ibintu bijya irudubi hagati ya Drake na Kanye West

Umukinnyi wa Filimi, Nick Cannon yongeye umunyu mu mubano utifashe neza hagati y’umuhanzi Drake na mugenzi we, Kanye West ubwo yavugaga ko abona Drake yakubitwa aramutse arwanye na Kanye West. Drake na Kanye West bari kurebana nabi muri iyi minsi bitewe na Drake washyize hanze indirimbo akaririmba umugore wa Kanye West, Kim Kardashian. Nick Cannon […]

Muhanga: Baritana ba mwana ku mikorere y’ikusanyirizo ry’amata

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga na koperative y’aborozi  icunga ikusanyirizo ry’amata ryubatswe muri aka karere baritana ba mwana mu mikorere yaryo aho buri ruhande rwerekana ko kuba imikorere yaryo iri hasi cyane biterwa n’urundi ruhande, ni ikibazo kandi n’abadepite biboneye ubwo basuraga aka karere mu cyumweru gishize maze nabo bakemeza ko ibikorwa byaryo biri hasi cyane […]

Umunyarwanda agiye gufasha Uganda gushyira ku murongo imikorere y’amatorero nko mu Rwanda

Umunyamabanga wa leta muri Perezidansi ya Uganda ushinzwe ibijyanye n’imyitwarire n’ubunyangamugayo, Hon. Fr Simon Lokodo, agiye gufatanya n’impuguke y’Umunyarwanda wagize uruhare mu gushyiraho politiki igenga amadini yasize insengero zisaga 600 zifungwa mu mwaka ushize mu rwego rwo kugerageza gushyira ku murongo imikorere y’amadini muri Uganda. Mu nama yagiranye n’abayobozi b’amatorero y’abavutse bwa kabiri barimo Dr […]

Umuntu wari ukuze kurusha abandi ku Isi yatabarutse ku myaka 113

Umuyapani Masazo Nonaka w’imyaka 113 wafatwaga nk’umuntu wari ukuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana kuri iki Cyumweru, itariki 20 Mutarama, aguye mu rugo mu kirwa cya Hokkaido kiri mu majyaruguru y’u Buyapani. Umuryango we uravuga ko Masazo Nonaka yapfuye mu mahoro apfuye urupfu rusanzwe mu masaha ya mbere yo kuri iki Cyumweru ubwo yari […]

Sinashaka umugabo w'Umukongomani-Shaddy Boo

 Mbabazi Shadia wahindutse uzwi nka Shaddy Boo wabaye ikimenyabose kubera imbuga nkoranyambaga yahamije ko adashobora kubana n’umugabo w’Umukongomani kuko basezeranya umuntu ibintu byinshi ntibabikore.  Ibi yabitangaje ku mugoroba wa 20 Mutarama 2019 ubwo  yahaga umwanya abamukurikira basaga ibihumbi magana ane (400,000) wo kumubaza bimwe mu bibazo bamufiteho, bimwe mu byo yabajijwe higanzagamo abifuza kumenya niba […]

Uganda: Abarinzi ba Perezida Museveni baguwe gitumo n’abapolisi bari kwakira ruswa

Muri iki cyumweru gishize, ahitwa Muyenga, mu nkengero za Kampala mu gihugu cya Uganda, abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu, bagiranye amakimbirane n’abapolisi kugeza ubwo babatunga imbunda nyuma y’aho aba bari bamaze gufata abacuruzi ba zahabu ya cyabakanga. Uwabibonye n’amaso ye wari aho ibi byabereye yahishuriye spyreports ko amakimbirane yatangiye abapolisi bari bayobowe […]

Polisi yatabaye igitaraganya mu rugo rwa Blac Chyna

Polisi yo muri Leta ya Los Angeles muri Amerika yatabaye mu rugo rw’icyamamare,  Blac Chyna nyuma yo kubwirwa ko uyu mugore yasinze yabaye ibyatsi ko adashobora kurera neza umwana muto afite. Polisi yigabye mu rugo rw’uyu munyamideli akaba na rwiyemeza nyuma y’aho umuntu utamenyekanye yayihamagaye avuga ko Blac Chyna yasinze aho ari iwe mu rugo. […]

Nyaruguru/Kivu: Poste de santé imaze imyaka itanu ikora kabiri mu cyumweru

Ubwo itsinda ry’abadepite mu nteko ishinga amategeko ryasuraga umurenge wa Kivu mu karere ka Nyaruguru, ryatunguwe no kubona poste de santĂ© imaze imyaka itanu ikora kabiri mu cyumweru gusa. Ni mu mudugudu wa Rusuzumiro, akagari ka Kivu mu murenge wa Kivu. Inzu y’ibyumba bisaga bine yuzuye mu 2013 yubatswe na leta,  igomba gukora nka poste […]

U Bubiligi butegereje icyo Abanyekongo n’akarere bagiye gukora

Mu kiganiro n’itangazamakuru ryo mu Bubiligi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Didier Reynders aravuga ko kuri ubu igisigaye ari ukureba icyo Abanyekongo n’akarere bagiye gukora nyuma y’aho hemejwe bidasubirwaho ko Felix Tshisekedi ari we Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. “ Ubu ni ukureba icyo Abanyekongo bazakora n’icyo akarere kazakora. Twabonye ko Afurika Yunze […]

Umuntu wirundanyaho ubutunzi bw'amahugu ni nk'inkware ibundikira amagi itateye-Rwamukwaya

Rwamukwaya Olivier, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, yatanze ubutumwa bugereranya umuntu wirundanyaho ubutunzi bw’amahugu n’inkware ibundikira ayo itateye. Ni ubutumwa yatambukije abucishije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019, ubutumwa bugaragara muri Yeremiya:17:11 Rwamukwaya yagize ati “Umuntu wirundanyaho ubutunzi bw’amahugu ni nk’inkware ibundikira […]

Rubavu: Hatawe muri yombi abatekamutwe babiri bari barajujubije abaturage

Polisi mu Karere ka Rubavu yataye muri yombi abatekamutwe babiri bakekwaho gucuruza amabuye y’agaciro atari aya nyayo ndetse n’amafaranga mpimbano y’amahanga. Bombi bakaba bafashwe nyuma y’amakuru yageze kuri polisi ko abo bantu biyitaga abavunjayi n’abacuruzi b’amabuye y’agaciro. Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi mu burengerazuba, CIP Innocent Gasasira, abakekwa batawe muri yombi kuwa 18 Mutarama bafatiwe […]

Nari agatangaza mu kwinjiza intwaro mu gihugu rwihishwa-Perezida Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangarije abagize ubuyobozi bw’ Ikigo cy’Igihugu  cy’Imisoro n’Amahoro (URA) ko bakwiye gukoresha ikoranabuhanga mu gukumira ibyaha kuko ari cyo cyuho yifashishaga mu kwinjiza intwaro muri Uganda ngo ahirike ubutegetsi. Ibi Perezida Museveni yabitangarije kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako nshya izajya ikorerwamo na URA […]

Mali: Abasirikare ba Loni 8 bakomoka muri Tchad biciwe mu gitero gikomeye

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zigera ku munani zikomoka mu gihugu cya Tchad mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ziciwe muri kimwe mu bitero bikomeye ku ngabo za Loni mu gihugu cya Mali. Ni igitero cyagabwe ku ngabo za Loni zikomoka muri Tchad zifite ibirindiro ahitwa Aguelhok, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, mu birometero 200 uvuye ku mupaka […]

Bujumbura: Igitero cya gerenade cyahitanye umwe babiri barimo umupolisi ukomeye barakomereka

Umuntu utaramenyekana yeteye gerenade mu gace ka Mutakura, mu Mujyi wa Bujumbura, umuntu umwe ahita ahaburira ubuzima, inakomeretsa abantu babiri barimo n’umupolisi ukomeye. Iyi gerenade yatewe ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Mutarama 2019, umuturage umwe ngo ahita apfira aho, babiri barimo na ofisiye mu gipolisi cy’u Burundi utatangajwe amazina […]

Nkombo: Hatashywe ibyumba by’amashuri 11- AMAFOTO

Ababyeyi bo mu kagari ka Kamagimbo, mu murenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi bari bamaze imyaka igera ku 10 bahangayitse kubera amashuri abana babo bigiragamo  bahoranaga ubwoba ko ashobora kubagwaho igihe cyose, ubu bari mu byishimo byinshi nyuma yo gushyikirizwa ibyumba 11 by’amashuri bubakiwe n’itorero ry’abangilikani. RĂ©v.pasiteri  Nyibigira Michel uyobora paruwasi ya Bugumira aka kagari […]

Gakenke: Babiri mu bari bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge bafashwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke mu murenge  wa Kamubuga mu mpera z’iki cyumweru yafashe abagabo babiri bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge. Aba bagabo  bari mu itsinda ry’abantu batanu (5) inzego z’umutekano zimaze iminsi zishakisha   kubera ibikorwa  byo kwinjiza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu. Umuvugizi wa Polisi  mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun […]