Ababyeyi bo mu kagari ka Kamagimbo, mu murenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi bari bamaze imyaka igera ku 10 bahangayitse kubera amashuri abana babo bigiragamo bahoranaga ubwoba ko ashobora kubagwaho igihe cyose, ubu bari mu byishimo byinshi nyuma yo gushyikirizwa ibyumba 11 by’amashuri bubakiwe n’itorero ry’abangilikani.
Rév.pasiteri Nyibigira Michel uyobora paruwasi ya Bugumira aka kagari gaherereyemo avuga ko ubuyobozi bw’uyu murenge bumaze kubona ikibazo cy’abana benshi b’inshuke bandagara hirya no hino muri uyu murenge batagana ishuri, bukoresheje ubudehe bwubatse ibyumba bibiri by’imbaho mu myaka 10 ishize bushyiramo bamwe mu bana bato batangira kwiga.
Abana ngo babaye benshi cyane kugeza ubwo icyumba kimwe cyigiragamo abana 200 ikindi kirimo 250 batagira intebe bicaraho, nta kibaho nta n’ikindi kintu bagira bifashisha, ibyo byumba byuzura umukungugu mu gihe cy’izuba ryinshi bagahorana impungenge ko aba bana bazarwara amavunja, mu mvura bakabakuramo bakajya kubugamisha,batekereza n’ibyo kubigisha mu byiciro na byo birananirana.
Ibi kandi ngo ni na ko abarangizaga aya mashuri bajyaga gutangira abanza ku ishuri rya Mutagatifu Irene riri mu bilometero birindwi uvuye aha iri ry’inshuke ryari riri, bigatuma benshi mu bana barangaga kujya kwiga n’abagiye yo bamwe bagata ishuri abandi bagasiba buri gihe kubera urugendo rurerure bakoraga,ubuyobozi bw’itorero Angilikani buza gusanga aba bana bakwiye amashuri meza ari hafi yabo,bubigeza ku bafatanyabikorwa babo b’abanyamerika,uyu munsi aba baturage bakaba bujurijwe ibyumba 11 by’amashuri n’ibindi 8 by’ubwiherero birangiye bitwaye arenga 130.000.000 z’amanyarwanda.
Nyiransabimana Jeannette , umwe mu babyeyi bahoranaga izi mpungenge yagize ati “Twishimiye guhabwa aya mashuri, ubu abana bagiye kujya biga bisanzuye banigira ahantu hasukuye, abarangije ay’inshuke bahakomereze abanza batagiye gukora urundi rugendo rurerure tunashobore kubakurikirana, ibi byose tukaba tubikesha imiyoborere myiza iha agaciro n’umwana wo ku Nkombo,kuko bayaduhaye akurikira abana bacu bagera ku 1041 muri uyu murenge wose bafashwa n’imishinga 4 iterwa inkunga na Compassion international, bigafasha abana b’abakene kwiga n’indi mibereho nk’abandi mu gihugu.’’
Musenyeri Dr Laurent Mbanda, umwepisikopi mukuru w’itorero Angilikani mu Rwanda wafunguye ku mugaragaro ibi byumba by’amashuri yavuze ko nyuma yo kubaha amashuri,igikoma cy’abana n’ibindi babaha,iri torero rigiye kureba uko ryanaharanira kuzamura ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kuri iki kirwa.
Ati “Nahageze nahabonye, nabonye bagikeneye kuzamura imibereho ishingiye ku buhinzi n’ubworozi bihereye mu myumvire,iki na cyo tukaba tugiye kugishyira mo imbaraga tuhashakira abapasiteri bashobora guhindura imibereho y’abaturage ku buryo burambye,ibindi ni ubuvugizi kandi byose bizashoboka.’’
Ku bindi bibazo aba baturage bagaragaza nko kuba iri shuri ritangiye hibazwa uzajya ahemba abarimu, kuba nta vuriro bagira hafi, nta bibuga by’imikino aba bana bagira n’ibindi byinshi biri muri aka gace,umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem yavuze ko bagiye gushaka uburyo bwo kubikemura.
Aka karere karacyafite ikibazo cy’ibyumba by’amashuri birenga 300 bishaje cyane, Meya Kayumba Ephrem akavuga ko uyu mwaka hatangiye gusanwa ibigera kuri 60, umuyobozi wa Compassion international ku rwego rw’igihugu John Nkubana na we akaba yijeje aba baturage gukomeza kwita ku bana babo bafasha batishoboye.







