Sinashaka umugabo w'Umukongomani-Shaddy Boo

Sangiza iyi nkuru

 Mbabazi Shadia wahindutse uzwi nka Shaddy Boo wabaye ikimenyabose kubera imbuga nkoranyambaga yahamije ko adashobora kubana n’umugabo w’Umukongomani kuko basezeranya umuntu ibintu byinshi ntibabikore. 

Ibi yabitangaje ku mugoroba wa 20 Mutarama 2019 ubwo  yahaga umwanya abamukurikira basaga ibihumbi magana ane (400,000) wo kumubaza bimwe mu bibazo bamufiteho, bimwe mu byo yabajijwe higanzagamo abifuza kumenya niba koko yaragiranye ibihe byiza(Kuryamana n’ibindi) n’ikirangirire Diamond Platnumz ariko abitera utwasti.

Ubwo yabazwaga koko niba yararyamanye byeruye na Diamond bakunze kugaragara bari kumwe mu buriri uyu mugore w’abana babiri yasubije ijambo rimwe ati “Oya”

Ku bijyanye no kuba yasubira murukundo, Shaddy Boo yavuze ko adateganya gusubira mu rukundo kuko yababajwe bihagije yahisemo kuzibukira(kureka burundu).

Kubijyanye no gutakaza ubusugi, nk’ikibazo yari abajijwe kandi yagombaga gusbiza, Shaddy Boo yasubije  umufana we ko mu mwaka wa 2011 aribwo yabonanye n’umugabo bwa mbere ubusugi bwe busiagara aho.

Naho gusubirana n’uwahoze ari umutware we Meddy Saleh yanabyariye abana babiri babakobwa maze  ashimangira ko urubyaro rwe ari wo mugisha ukomeye yagize mu buzima naho ibya Meddy Saleh byo ati”Ntabwo nsubira mu mateka kandi sinshaka ko yisubiramo ubwayo”.

Shaddy Boo nk’umugore w’ikimero n’igikundiro byanatumye umufana we yifuza kumenya niba ntawundi mugabo baba bararyamanye utari Meddy Saleh maze amusubizako atari umumalayika kuburyo yaryamana n’umugabo umwe gusa.

Ku bijyanye n’ibyiyumviro bye byejo hazaza, ahamya ko umutima we uzatuza ari uko agiriye ikiruhuko muri Jamaica naho umugabo tabana nawe ni uturuka mu gihugu cya Repeburika iharanira demokarasi ya Congo(DRC) kuko ngo bizeza ibitangaza umuntu ntibabikore kandi nubusanzwe yanga umuntu umubeshya urunuka.

cong

med diam

14350826 183f3ad 1dbd0 20635290 342394662882396 1574437025329709056 n 20635576 340174253100523 5217812698254802944 n c24b2b2f214d6beb5e56c23c0bda17 d9b2f1b75d7d3dc8bb5809f65e28f5 Shaddy boo and Diamond Shaddy Boo waciye ibintu ibyo kuryamana na Diamond yabihakanye shd

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *