Umunyamideli Hamisa Mobetto yahawe gasopo n’uwitwa Tahiya, uzwi nka rwiyemezamirimo mu by’imideli, umushinja gushaka kumutwarira umugabo.
Nk’uko Tahiya tabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, ntabwo yigeze atangaza amazina y’umugabo we, gusa arasaba Mobetto kumugendera kure, ageretseho n’igitutsi.
Yagize ati “Hamisa Mobetto nkusabye kugendera kure abagabo b’abandi gicucu”.
Nk’uko Ikinyamakuru Tuko kibitangaza, mu gushaka gucecekesha Tahiya, Hamisa yahise ashyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’umusore yise umukunzi we, agaragaza ko afite umukunzi.

Iyo foto yaje ikurikiwe n’amagambo agira ati “Nza iruhande ubundi undeke nkukunde”.
Muri Video Hamisa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yasubije Tahiya, agira ati “Njyewe nta muntu n’umwe nigeze nibira umugabo”.
Hamisa Mobetto ni umubyeyi w’abana babiri, yatangiye kumenyekana cyane ubwo byatangazwaga ko atwite inda y’umuhanzi Diamond Platnumz wanamukoresheje mu mashusho y’indirimbo ye ‘Salome’.



