Umukinnyi wa Filimi, Nick Cannon yongeye umunyu mu mubano utifashe neza hagati y’umuhanzi Drake na mugenzi we, Kanye West ubwo yavugaga ko abona Drake yakubitwa aramutse arwanye na Kanye West.
Drake na Kanye West bari kurebana nabi muri iyi minsi bitewe na Drake washyize hanze indirimbo akaririmba umugore wa Kanye West, Kim Kardashian.
Nick Cannon wamenyekanye muri filimi zitandukanye nka ‘Love does not cost things’ mu kiganiro Raq Rants, yatangaje ko we asanga Kanye West yakubita Drake baramutse barwanye.
Ati “ Bariya bombi baramutse barwanye, njye mbona Kanye yakubita Drake. Kanye afite ingufu kurusha Drake.”
Nick Cannon araha amahirwe Kanye West muri iyi mirwano nyamara mu minsi ishize ntiyari ameranye neza n’uyu mugabo kuri ubu witwa Ye bitewe no kuvuga kuri Kim Kardashian.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Nick abinyujije kumbuga nkoranyambaga yavuzeko yubaha Kanye West ariko ko atamubuza kuvuga icyo ashaka. Ibi byatumye aba bombi biyunga.
Drake na Kanye West ntibameranye neza. Ye ashinja Drake kumushyiraho iterabwoba no kuririmba umugore we yibaza niba amukunda nk’uko TMZ yabitangaje mu minsi ishize.


