Polisi yatabaye igitaraganya mu rugo rwa Blac Chyna

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo muri Leta ya Los Angeles muri Amerika yatabaye mu rugo rw’icyamamare,  Blac Chyna nyuma yo kubwirwa ko uyu mugore yasinze yabaye ibyatsi ko adashobora kurera neza umwana muto afite.

Polisi yigabye mu rugo rw’uyu munyamideli akaba na rwiyemeza nyuma y’aho umuntu utamenyekanye yayihamagaye avuga ko Blac Chyna yasinze aho ari iwe mu rugo.

Uyu wahamagaye nk’uko TMZ ibitangaza, yavuze ko Chyna ameze nabi ku buryo nta kizere ko yakwita ku mwana we, Dream Kardashian uko bikwiriye.

Abapolisi baguye mu kantu ubwo bageraga mu rugo rw’uyu mugore. Batangaje ko basanze nta muntu wasinze, buri kimwe cyari kimeze neza kandi ko umwana yari yitaweho n’umukozi ubishinzwe.

0120 blac chyna house cops tmz 2
Polisi ubwo yageraga ku rugo rwa Blac Chyna

N’ubwo bimeze gutyo,  hari abatangarije TMZ ko guhamagara polisi byaba byatewe n’uko Blac Chyna hari abantu bo mu ikipe ye ya hafi yari yagiranye nabo ibibazo.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Iki kinyamakuru cyashatse kumenye ibyo Blac Chyna abivugaho, ariko ntibyakunda.

Angela Renée White uzwi nka Blac Chyna ni Umunyamerikakazi w’imyaka 30. Ni rwiyemezamirimo mu by’imideri.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *