Cristiano Ronaldo yongeye kwifuza umugore wamutwitwira ariko batabanye nk’abashyingiranywe

Sangiza iyi nkuru

Cristiano Ronaldo ku myaka 31 agiye kwongera kurera bwa kabiri nkuko amakuru ava i Portugal abihamya binyuze ku mubyeyi uzemera kumutwitira bamwe bazwi ku izina rya “Surrogate Mothers” bwa kabiri kuko n’umwana afite Cristiano Ronaldo Jr wavutse 2010 ariko yavutse.
Cristiano Ronaldo ngo yongeye kwifashisha abo babyeyi batwitira cyane cyane bakunze kuba bahura n’ibibazo byo kubyara.
Ibi bije nyuma y’aho agiriye urugendo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu kwezi kwa mbere.

Cristiano
Cristiano Ronaldo arashaka kubyara undi mwana ataryamanye n’umugore

Ku bakurikirana La Liga barabizi aho nyuma yo gutsinda Celta Vigo ibitego 4 hari aho yafataga ballon akayishyira mu mupira bigaragaza ko umwana ari hafi cyane.
Cristiano Ronaldo kuba yiyambaza aba babyeyi bamutwitira nuko ashaka ko abana be bakura nta ba nyina ahubwo bitabwagaho na nyina we Dolores Aveiro ariko nawe akaba ari umubyeyi mwiza ku barebye film documentaire ye “Ronaldo” babonye umubano mwiza afitanye n’umwana we.
Mu mwaka wa 2010 Cristiano Ronaldo yatanze Milliyoni 1 y’amadollari kugira ngo umwana we avuke kuko nabwo yiyambaje umukobwa wamutwitiye nta n’ubu ataravuga izina rye. Aha twababwira ko Ronaldo ataryamana n’uwo mukobwa cyangwa mugore ahubwo bamutera intanga-gabo ze ubundi umwana akavuka ari uwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *