Umuhanzi The Ben amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Kanombe, aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kuremba mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere.
Amakuru aturuka ku nshuti ze za hafi agaragaza ko ku Cyumweru yatangiye kumva atameze neza, biza gukomera mu masaha y’ijoro kugeza ubwo ajyanywe kwa muganga mu buryo bwihutirwa.
Ibi byabaye nyuma y’uko yari kumwe na Bruce Melodie basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Bitewe n’uko atari ameze neza, yahise atandukana n’abo bari kumwe kare kugira ngo ajye kuruhuka.
Kugeza ubu, amakuru ku burwayi bwe ntiyatangajwe ku mugaragaro, ariko haravugwa ko akomeje kwitabwaho n’abaganga.
Uku kurwara kwe kubaye mu gihe yari yitegura ibitaramo azahuriramo na Bruce Melodie, biteganyijwe kuzenguruka imijyi ine yo mu Rwanda, bikurikira igitaramo gikomeye aherutse gukorera muri BK Arena mu ntangiriro z’uyu mwaka.


