Perezida Kagame yaramukanyije na NdayishimiyeÂ

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata, yahanye umukôno na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye muri Stade de la Concorde iherereye mu mujyi Kintélé muri Congo-Brazzaville, aho bari bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso. Ubwo Abakuru b’ibihugu bari bitabiriye ibi birori barimo bajya gushimira […]
Kagame i Brazzaville: Impamvu n’icyo uruzinduko rusobanuye ku mutekano n’ubufatanye mu karere

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Repubulika ya Congo, aho yakiriwe na mugenzi we Denis Sassou Nguesso. Uru ruzinduko rufatwa nk’igice cya dipolomasi y’u Rwanda igamije gushimangira umubano w’ibihugu no kuganira ku bibazo by’umutekano w’akarere. Umutekano w’akarere ku isonga Kimwe mu byaganiriweho cyane ni ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira […]
Umushoferi w’umunya-Kenya yiciwe muri RDC

Umunya-Kenya wari umushoferi w’ikamyo yiciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko hagaragaye amashusho y’umusirikare wa FARDC akangisha kurasa abashoferi yavugaga ko basa n’Abatutsi. Nk’uko umuryango wa Njuguna ukomoka mu gace ka Malava, mu karere ka Busia, wabitangarije Citizen TV, wavuze ko ku itariki ya 3 Mata 2026 bavuganye na we mbere y’uko […]
Mozambique yananiwe kwishyura amafaranga ibereyemo RDF

Umubano hagati ya Mozambique n’u Rwanda biravugwa ko watangiye kuzamo agatotsi, nyuma y’uko kiriya gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika kinaniwe kwishyura amafaranga agenewe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado ingabo z’u Rwanda zirimo. U Rwanda rufite ingabo muri Mozambique kuva muri Nyakanga 2021, ndetse Guverinoma yarwo yemeza ko muri iki gihe […]
Julius Malema yakatiwe gufungwa imyaka 5

Umunyapolitiki Julius Malema uyobora Ishyaka Economic Freedom Fighters (EFF) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo, yakatiwe igifungo cy’imyaka 5, ahamijwe icyaha cyo kurenga ku mategeko agenga ikoreshwa ry’intwaro. Malema yakatiwe kiriya gifungo azira kurasa imbunda mu ruhame mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Muri 2018 ni bwo Malema yarashe amasasu mu kirere akoresheje imbunda, mu gihe harimo […]
Tunisia: Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na Perezida Kaïs Saïed

Mu ruzinduko rwe mu gihugu cya Tunisia, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Kane yakiriwe na Perezida wa Repubulika ya Tuniziya, Kaïs Saïed, amushyikiriza ubutumwa bwihariye bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ibiganiro byabo byibanze cyane cyane kuri kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF (Umuryango Mpuzamahanga wa La Francophonie), Louise Mushikiwabo, muri […]
RDC: Ubutegetsi bwakomeje ibitero mu gihe buri mu biganiro na AFC/M23

Nyuma yo gushyira umukono ku buryo bushya bwo gufatanya kugenzura ihagarikwa ry’imirwano mu Busuwisi, ubutegetsi bwa Kinshasa ngo bwongeye kwerekana ko butita kandi bwirengagije byimazeyo ibyo bwiyemeje. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 rivuga ko “Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, itariki 15 Mata 2026, hagati ya saa 20h15 na saa 23h45 z’ijoro, ihuriro ry’ingabo zishyize […]
U Rwanda, Kenya na Uganda byiyemeje kwihutisha iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi

Abaminisitiri b’imari baturutse muri Kenya, u Rwanda na Uganda bemeye gushyira imbere gushakira amafaranga umushinga wadindiye w’iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi wa Standard Gauge Railway (SGR), mu rwego rwo guhuza akarere ufatwa nk’umwe mu mishinga y’ibikorwaremezo ikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba. Iyi nama yabereye iruhande rw’inama za IMF na Banki y’Isi zo mu mpeshyi 2026 […]
Tariki 16 Mata 1994: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hirya no hino mu gihugu

Tariki ya 16  Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 16 Mata 1994. Muri iyi nyandiko hariyongeraho amakuru ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamata mu Kiliziya no mu nyubako zayo. Ubwicanyi bwatangiye guhera tariki […]
Burundi: Minisitiri w’Itangazamakuru yasanzwe yapfuye

Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho w’u Burundi, Gabby Bugaga, kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata yasanzwe mu modoka yapfuye. Umurambo wa Bugaga wanigeze kuba umunyamakuru, wasanzwe mu gace ka Rubirizi mu ntanzi z’umujyi wa Bujumbura, uri mu modoka ye. Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro y’urupfu rwe, ariko amakuru amwe avuga ko yaba yazize impanuka. Guverinoma y’u […]
The Ben ari mu bitaro

Umuhanzi The Ben amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Kanombe, aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kuremba mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere. Amakuru aturuka ku nshuti ze za hafi agaragaza ko ku Cyumweru yatangiye kumva atameze neza, biza gukomera mu masaha y’ijoro kugeza ubwo ajyanywe kwa muganga mu buryo bwihutirwa. […]
Gusenya FDLR: RDC ku gitutu cya Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Tammy K. Bruce uzihagarariye muri Loni, zibukije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusenya umutwe wa FDLR nk’uko zibisabwa n’amasezerano ya Washington yasinyanye n’u Rwanda. Ambasaderi Tammy Bruce yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata, mu ijambo yavugiye mu nama ya 10 136 y’akanama ka Loni gashinzwe amahoro […]
USA: Igipolisi kishe umugore wari ushimuse umwana

Igipolisi cyavuze ko uyu mugore witwaje icyuma yarashwe n’abapolisi hanze y’iduka rya Walmart muri Leta ya Nebraska yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gushimuta umwana. Uwagabye igitero yashimuse umwana w’imyaka itatu muri supermarket ya Omaha yamutunze icyuma, kuwa Kabiri ushize, mu gitero ngo byagaragaye ko cyari gitunguranye. Amashusho yavuye kuri camera zambarwa […]
FDLR nidasenywa nta mahoro azaboneka: Ambasaderi KayinamuraÂ

Ambasaderi wungirije w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yabwiye Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano k’uriya muryango ko nta nzira ifatika iganisha ku mahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari ishoboka, mu gihe cyose umutwe wa FDLR waba ukomeje kudasenywa. Ambasaderi Robert Kayinamura yabivuze ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata, mu nama y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano yasuzumaga ishyirwa mu bikorwa […]
Kwibuka32: Lt Col Kabera yatanze ikiganiro ku rugamba rwo guhagarika jenoside

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Mata 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yifatanyije n’abakozi ba Ecobank mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu kiganiro yatanze, Lt Col Simon Kabera yasobanuye uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa bitewe n’imiyoborere mibi yari iriho […]
Brazzaville: Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Sassou Nguesso

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu i Le Palais du Peuple i Brazzaville, Perezida Kagame yabonanye na Perezida watowe wa Repubulika ya Congo i Brazzaville muri Palais du Peuple Sassou, mbere y’irahira rye riteganyijwe kuri uyu wa Kane. Aba bayobozi bombi baganiriye ku mibanire myiza isanzweho hagati y’ibihugu byombi, ibibazo by’ingirakamaro ku mugabane, n’ubufatanye […]