Umubano hagati ya Mozambique n’u Rwanda biravugwa ko watangiye kuzamo agatotsi, nyuma y’uko kiriya gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika kinaniwe kwishyura amafaranga agenewe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado ingabo z’u Rwanda zirimo.
U Rwanda rufite ingabo muri Mozambique kuva muri Nyakanga 2021, ndetse Guverinoma yarwo yemeza ko muri iki gihe abasirikare bari muri kiriya gihugu barenga 5,000.
Africa Intelligence ivuga ko kuri ubu amafaranga Leta ya Maputo ibereyemo ziriya ngabo yamaze kugera kuri $ miliyoni 22. Ni amafaranga angana n’umwaka wose w’ubukererwe bwo kwishyura, hashingiwe ku masezerano bivugwa ko Leta ya Mozambique yagiranye na RDF.
Ni amasezerano ateganya ko Maputo igomba kujya yishyura abarirwa muri $ miliyoni 2 buri kwezi; mu gihe kuva muri 2021 ingabo z’u Rwanda zikoresha byibura amafaranga ari hagati ya $ miliyoni 10 na 20 buri kwezi.
Africa Intelligence ivuga ko amafaranga Leta ya Mozambique ibereyemo ingabo z’u Rwanda no muri 2024 ubwo kiriya gihugu cyari kikiyobowe na Filipe Nyusi yariho, gusa imyenda ikaba itari yakageze ku rwego iriho muri iki gihe.
Bivugwa ko Perezida mushya wa Mozambique, Daniel Chapo nyuma y’uko yari amaze kugera ku butegetsi muri Mutarama 2025, yategetse ko kwishyura byongera gutangira hagati muri uwo mwaka gusa bikarangira bidakozwe.
Mu mpamvu zatumye umwenda Mozambique ibereyemo ingabo z’u Rwanda ukura, amakuru avuga ko harimo kuba Mozambique yugarijwe n’ikibazo cyo kubura amafaranga.
Iki gihugu kuri ubu gifite umwenda ungana hafi na 71% by’umusaruro mbumbe wacyo, ikindi amafaranga aturuka mu misoro cyinjiza hafi ya yose akaba akoreshwa mu kwishyura abakozi ba leta n’ibindi bikorwa byayo.
Ibi byiyongeraho kuba ubukungu buzamuka gake, dore ko mu myaka ishize bwazamutseho hafi 2% gusa; ikindi imishinga yo gucukura gaze muri Mozambique ikaba itaratangira gutanga inyungu ifatika.
Amakuru avuga ko indi mpamvu ariya mafaranga yabuze ari uko mu ishyaka Frelimo riri ku butegetsi hari ubwumvikane buke hagati y’abashyigikiye n’abarwanya ko ingabo z’u Rwanda ziguma muri Cabo Delgado.
Bivugwa ko bamwe mu bayobozi ba Frelimo batifuza ko ingabo z’amahanga ziguma muri Mozambique igihe kirekire, mu gihe ikindi gice kibona ko ingabo za Mozambique zidashoboye gufata inshingano z’umutekano, bityo bakabona ko RDF ari ingenzi cyane, kuko hatariho umutekano uhagije nta mushinga n’umwe washoboka.
Kuri ubu amakuru avuga ko ibigo bifite imishinga yo gucukura gaze muri Mozambique nka TotalEnergies na ExxonMobil biri gushyira igitutu gikomeye ku butegetsi bwa Perezida Daniel Chapo, kugira ngo yemere ko ingabo z’u Rwanda ziguma muri Mozambique kugeza byibura hagati ya 2029 na 2030.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kwezi gushize yateguje ko u Rwanda rushobora gucyura ingabo zarwo ziri muri Cabo Delgado, mu gihe haba habuze amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa byazo muri iriya ntara.
Byari nyuma y’uko hari hamaze kumenyekana amakuru y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushobora guhagarika inkunga ya miliyoni 20 z’ama-Euro wageneraga ibikorwa bya RDF muri Mozambique.


