PRETORIA, SOUTH AFRICA - MAY 04:  Commander and chief of the Economic Freedom Fighters and South African presidential candidate Julius Malema greets supporters as he enters the Lucas Moripe Stadium for an Economic Freedom Fighters presidential campaign rally at the Lucas Moripe Stadium on May 4, 2014 in Pretoria, South Africa. The rally comes prior to the South African presidential elections which are scheduled to be held on May 7, 2014. (J. Countess/Getty Images)

Julius Malema yakatiwe gufungwa imyaka 5

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Julius Malema uyobora Ishyaka Economic Freedom Fighters (EFF) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo, yakatiwe igifungo cy’imyaka 5, ahamijwe icyaha cyo kurenga ku mategeko agenga ikoreshwa ry’intwaro.

Malema yakatiwe kiriya gifungo azira kurasa imbunda mu ruhame mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri 2018 ni bwo Malema yarashe amasasu mu kirere akoresheje imbunda, mu gihe harimo haba inama ya politiki y’ishyaka rye.

Urukiko kuri uyu wa Mbere rwamukatiye imyaka itanu nyuma yo kumuhamya gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, gutunga amasasu mu buryo butemewe no kurasira mu ruhame.

Umucamanza yavuze ko n’ubwo Malema yireguye avuga ko ibyo yakoze yabikoze mu buryo bwo kwishima, ari igikorwa gishobora guteza impanuka zikomeye ku baturage.

Abanyamategeko bunganira Malema bahise bajuririra igihano cyahawe umukiliya wabo, mu gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 15.

Malema w’imyaka 45 nagumishirizwaho igihano yahawe, azanamburwa inshingano nk’Umudepite kuko amategeko ya Afurika y’Epfo agena ko uhamijwe igifungo kirenze amezi 12, azikurwaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *