Ambasaderi wungirije w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yabwiye Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano k’uriya muryango ko nta nzira ifatika iganisha ku mahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari ishoboka, mu gihe cyose umutwe wa FDLR waba ukomeje kudasenywa.
Ambasaderi Robert Kayinamura yabivuze ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata, mu nama y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano yasuzumaga ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere, yashyizweho umukono mu 2013.
Kayinamura yavuze ko FDLR ikomeje kuba ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda no ku ituze ry’akarere muri rusange.
Yagaragaje ko kuba uyu mutwe ugikomeje kubaho no gukorera mu burasirazuba bwa Congo ari cyo kibazo nyamukuru ku mutekano w’u Rwanda, ndetse ikaba impamvu nyamukuru yatumye amasezerano yo muri 2013 ajyaho.
Yavuze kandi ko nyuma y’imyaka irenga icumi ayo masezerano ashyizweho umukono, impamvu z’ibanze zitera umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo zigihari, bitewe ahanini no kutubahiriza neza ibyumvikanyweho, aho kuba ikibazo kiri mu masezerano ubwayo.
Ati: “Ibi ntibigaragaza ko ayo masezerano yananiwe, ahubwo bigaragaza ko atashyizwe mu bikorwa uko bikwiye.”
Ambasaderi Kayinamura yagaragaje ko u Rwanda rwakomeje kubahiriza inshingano zarwo muri ayo masezerano, kandi rukagira uruhare mu gushaka amahoro mu karere, rugaragaza ubushake bwo gukemura impamvu z’ingenzi zitera amakimbirane.
Icyakora yaburiye ko kuba FDLR igihari binyuranyije n’ibyo ibihugu byiyemeje muri ayo masezerano kandi bikabangamira inzira iganisha ku mahoro arambye.
Yashimangiye ko “nta nzira ifatika iganisha ku mahoro ishoboka hatabayeho kuyisenya burundu.”
Uyu mudipolomate yabajije impamvu nyuma y’imyaka 13 ayo masezerano ashyizweho, ibibazo by’ingenzi nko gusenya burundu FDLR bitarakemuka.
Ati: “Ni iki kiduha icyizere ko ibisubizo bizahinduka?”
Usibye ibijyanye n’umutekano, Kayinamura yanagaragaje impungenge ku mvugo z’urwango zigenda ziyongera, ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku moko rikorerwa abavuga Ikinyarwanda batuye mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane Abanyamulenge.
Yavuze ko gukomeza gufata abo bantu nk’abanyamahanga bibangamira intego yo kugera ku mahoro n’ubufatanye mu karere.
Ambasaderi Kayinamura akomoza ku ntambara imaze imyaka ine isakiranya AFC/M23 na Leta ya RDC, yashimangiye ko nta gisubizo cya gisirikare gishobora gukemura iki kibazo burundu, agaragaza ko amahoro arambye azagerwaho binyuze mu kubahiriza inshingano, ubufatanye no kubahana hagati y’impande zose.


