Umunya-Kenya wari umushoferi w’ikamyo yiciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko hagaragaye amashusho y’umusirikare wa FARDC akangisha kurasa abashoferi yavugaga ko basa n’Abatutsi.
Nk’uko umuryango wa Njuguna ukomoka mu gace ka Malava, mu karere ka Busia, wabitangarije Citizen TV, wavuze ko ku itariki ya 3 Mata 2026 bavuganye na we mbere y’uko itumanaho ricika.
Yari yabwiye umuvandimwe we uri i Mombasa ko yagize ikibazo cy’imodoka, nyuma y’uko ikamyo ye ipfiriye mu mujyi wa Bunia ho mu ntara ya Ituri.
Muri icyo kiganiro cya nyuma, nyakwigendera yasobanuye ko umutekano waho wari mubi, ndetse agaragaza ko afite impungenge ku buzima bwe.
Ubwo uyu mushoferi yabonaga ko ashobora kwicwa n’abagizi ba nabi, yasabye abasirikare ba RDC kumurindira umutekano, aho kumurinda, bamwambura amafaranga yari afite, banamusiga aho yari ari baragenda.
Nyuma y’iminsi mike, abashoferi b’Abanya-Kenya bageze i Bunia basanga umurambo wa Njuguna uri kuborera ku muhanda.
Barawufotoye, bakwirakwiza amafoto mu matsinda ya WhatsApp, bashakisha abo mu muryango we.
Byaketswe ko Njuguna yishwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, basahuye ibyari muri iyo kamyo.
Hakurikiyeho gusaba ubufasha, umurambo wa Njuguna ujyanwa mu bitaro bya Bunia, mu gihe ikamyo yari atwaye yagumye aho yiciwe.
Abo mu muryango we bamenye urupfu rwe hashize iminsi 10, basaba Leta ya Kenya kubafasha, bavuga ko badafite ubushobozi bwo kujya muri RDC gukurayo umurambo we.
Mbere y’urupfu rwe hari hagaragaye amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza undi mushoferi wo muri Somalia abwirwa n’ingabo za Congo ko ashobora kuraswa, nyuma yo kubona ko asa n’Abanyarwanda.
Umwe mu basirikare yumvikana abwira abashoferi ati: “Uko muri bane, ndabarasa. Dore amazuru yanyu, ntimuri Abanya-Kenya, muri Abatutsi bo mu Rwanda.”


