Abayobozi b’amashuri basabwe gusobanura irengero rya mudasobwa hafi 1000 mu zo bahawe

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’amashuri yisumbuye atandukanye hirya no hino mu gihugu basabwe gusobanura aho zimwe muri mudasobwa ibigo bayobora byahawe na guverinoma zagiye.

Guverinoma y’u Rwanda yashoye akayabo ka Miliyari 23 z’Amanyarwanda mu gukwirakwiza ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho mu mashuri birimo za mudasobwa, projectors, no mu gushyira internet muri aya mashuri .

Guverinoma ikaba yarakwirakwije mudasobwa 69,982 zose hamwe mu mashuri muri gahunda yiswe smart classroom n’umushinga wa One laptop Per Child.

Nyamara, mu 2018 gusa, mudasobwa 100 zibwe mu mashuri nk’uko byemezwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. Muri rusange, RIB ivuga ko mudasobwa 939 zibwe mu mashuri.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri ubwo abayobozi b’ibigo 739 basabwaga n’abayobozi muri Polisi y’igihugu, RIB, Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi (REB), na minisiteri y’uburezi, gusobanura ubwo bujura.

Muri mudasobwa zibwe, RIB iravuga ko izigera kuri 287 zibwe mu Ntara y’Amajyepfo, 286 zibwa mu Ntara y’Amajyaruguru, 234 zibwa mu Ntara y’Iburengerazuba, naho 147 zibwa mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali niho hagaragaye ubujura bucye na mudasobwa 12 zonyine zibwe. RIB kandi iravuga ko izigera kuri 83 zabonetse nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga.

Imashini za laptop zo mu bwoko bwa positivo zatanzwe muri gahunda ya smart classroom ngo nizo zibasiwe cyane mu kwibwa. Izigera kuri 774 zaribwe, mu gihe laptop 107 zatanzwe mu mushinga wa One Laptop Per Child ari zo zibwe. Izindi mudasobwa zisaga 58 zatanzwe z’ubundi bwoko nazo zaribwe.

Minisitiri w’uburezi, Eugene Mutimura ati: “ Nidukomeza muri iyi nzira, mu mwaka umwe, mudasobwa zose zahawe amashuri zizaba zararangiye .”

Umukuru w’igipolisi wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Felix Namuhoranye we asanga uburangare mu buyobozi bw’amashuri amwe ari bwo nyirabayazana. Polisi kandi ikeka ko bamwe mu bakozi b’ibigo bafatanya n’abajura.

CP Namuhoranye yakomoje ku Rwunge rw’Amashuri rwa Inyemezamihigo mu Karere ka Rubav, aho abajura babomoye ububiko bakiba mudasobwa 31 bamaze gufungura kode zari zifungishijwe izi mashini ku meza zari ziriho.

Ati: “ Abantu babiri bonyine bari bazi kode (codes), twabataye muri yombi,

Minisitiri w’uburezi akaba avuga ko abantu bamwe bahanwe kubera uburangare, mu gihe abandi bagikorwaho iperereza n’inzego z’umutekano. Yongeyeho ko kandi minisiteri y’uburezi yashyizeho imirongo ngenderwaho ku ikoreshwa rya mudasobwa mu mashuri ndetse zikarushaho gucungirwa umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *